Volleyball: APR yatangiye yihanangiriza Abarabu
Ikipe ya APR Women Volleyball yatangiye imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, itsinda ivuye inyuma ikipe ya Carthage yo mu gihugu cya Tunisia amaseti 3-1.

Ni umukino wabereye mu nzu y’imikino iri mu cyanya cyahariwe ibikorwa bya Siporo, mu mujyi wa Abuja muri Nigeria.
Ikipe ya APR WVC kimwe na bagenzi babo ba Police WVC bari mu gihugu cya Nigeria kuva ku wa gatatu, aho bitabiriye iyi mikino inzwi nka CAVB Women’s Club Championship, ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Umukino wa APR WVC na Carthage VC yo muri Tunisia, ni wo wabanjirije indi yose kuko hari hateganyijwe imikino ibiri uyu munsi, harimo n’uwo gufunguriraho irushanwa nyirizina.
Ikipe ya APR WVC ni yo yabanjwe iseti ubwo yatsindwaga amanota 25 kuri 18. APR WVC yahise ica akarongo maze kuva ubwo Carthage ntiyongera kubona iseti, kugeza yegukanye umukino ku maseti 3-1.

Uyu mukino kandi warebwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christopher Bazivamo.
Ku yindi ikipe ihagarariye u Rwanda muri aya manurushwa ariyo Police WVC, yo ntabwo yakinnye kuko ku ngengabihe yayo igomba gukina kuri uyu wa gatanu n’ikipe ya Kenya Pipeline yo mu gihugu cya Kenya.
Ikipe ya APR WVC iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Carthage yo muri Tuniziya, Mayo Kani yo mu gihugu cya Cameroon ndetse na Nigeria Customs yo mu gihugu cya Nigeria.
Police WVC iri mu itsinda rya kane aho iri kumwe na Kenya Pipeline yo muri Kenya, Litto Volleyball yo muri Cameroon ndetse na Descartes yo muri Ivory Coast.
Ikipe ya APR WVC izagaruka mu kibuga ku wa gatandatu, ikina hagati ya Nigeria Customs ndetse na Mayo kani.





Ohereza igitekerezo
|