RPPA igiye gukurikiza Politiki y’amasoko ya Leta izazamura ibikorerwa mu Rwanda
Ikigo gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA) kigiye gutangira gukurikiza politiki nshya yo gutanga amasoko mu buryo burambye, nk’uko yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu Kwakira 2024.

Iyi politiki igamije kujyanisha itangwa ry’amasoko ya Leta n’intumbero z’Isi z’iterambere rirambye (SDG’s) ndetse na gahunda y’Igihugu ijyanye no kubungabunga ibidukikije, kwita ku byiciro byihariye, birimo abagore, n’urubyiruko.
Iyi gahunda inagamije kuzahura ubukungu bw’Igihugu hitabwa cyane ku guhanga udushya (Innovation) hamwe no kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda bikagurwa na Leta.
Ni politiki izareba n’ibindi bijyanye no kongera umubare w’ababona akazi, kuzamura ubushobozi bw’inganda ziri imbere mu gihugu, gushimangira ubuziranenge bw’ibyo bakora, ndetse no kubaka ubushobozi bw’abikorera n’ubw’abakozi ba Leta.
Ibyo biziyongeraho kubungabunga imibereho myiza y’abakozi bari mu kazi n’aho bakorera (worker’s protection and safety).
Ni politiki ireba ku byiciro 3 by’ingenzi, birimo Ubukungu, Kubungabunga ibidukikije hamwe n’Imibereho myiza y’abaturage.
Uburyo bwo gutanga amasoko buzagenda bushingira kuri izo nkingi, zikubiyemo ibyiciro umunani muri gahunda y’imyaka 2 iri imbere (2025-2026).
Muri ibyo byiciro harimo ibijyanye no kugura amazi yo kunywa no gukoresha, aho mu bigo byinshi bya leta basanzwe bakoresha amacupa ya pulasitike (plastic). Mu rwego rwo kugabanya imikoreshereze y’ayo macupa n’imyanda iyakomokaho, iyi politiki ivuga ko mu biro bya Leta hagiye gutangira gukoresha ibikoresho bishyirwamo amazi ariko bishobora gukoreshwa mu buryo bw’igihe kirerekire, (water dispenser).
Ikijyanye n’impapuro zandikwaho zikoreshwa mu biro nacyo kinjira muri iyi gahunda, aho hagiye gutangira gukoreshwa impapuro zifite imiterere irambye (sustainable Papers).
Ni impapuro zikoze mu buryo bubungabunga ubuzima bw’ abazikoresha kandi zikanafasha mu kubungabunga ibidukikije.
Muri iyi gahunda, imodoka zigurwa na Leta zigomba kuba zitangiza ibidukikije, muri macye zigomba kuba zikoresha umuriro w’amashanyarazi (Electrical and hybrid Vehicles).
Ikindi cyiciro ni ikijyanye na za mudasobwa (computers) zikoreshwa mu biro, aho zizajya zigurwa hitawe ku buryo zikozwemo, ibizigize, hibandwa ku kubungabunga ibidukikije hamwe n’ubuzima bw’abazikoresha.
Hari kandi icyiciro kijyanye n’ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi bizigama umuriro, ku buryo amashanyarazi asagurirwa aho akenewe cyane.
Amazu yubakwa na Leta agomba kuba abungabunga akanarengera ibidukikije (Green building), ni ukuvuga ibikoresho bizigize, uburyo amazi n’amashanyarazi bikoreshwa, umwuka winjira muri izo nyubako ndetse no kureba niba zifasha abafite ubumuga.
Ifumbire ikoreshwa mu mirima na yo yinjira muri ibi byiciro. Igomba kuba ari ibungabunga ubutaka (organic fertilizer), ikaburinda kandi n’ibivuye mu butaka bikaba byujuje ubuzirange.
Ku bijyanye n’ibikoresho byo mu biro birimo intebe, ameza, hazajya hitabwa ku kureba aho byaturutse harebwa uburyo amashyamba abungabunzwe, no kuzamura ubuzirange bw’ababikora. Leta izatangira kujya ikoresha ibyakorewe imbere mu gihugu.
Ibi byiciro byose byatoranyijwe kugira ngo hitabwe ku kubungabunga no kurengera ibidukikije, hanarebwa n’ubukungu bw’Igihugu, kuko kongera ibikorerwa imbere mu gihugu bizafasha abantu benshi kubona akazi (Green jobs), imibereho myiza y’abaturage mu byiciro byose byibonemo ari nacyo kigamijwe cyane.
Ubusanzwe ngo hajyaga hatangazwa amasoko agapiganirwa, hatitawe kuri byinshi bigenderwaho mu ipiganwa ry’amasoko ya Leta (Technical specifications). Ibi byose ngo bigomba guhinduka, kugira ngo hatangwe amasoko mu buryo burambye.
Politiki nshya y’amasoko ya Leta (SPP) igamije kugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu mu buryo burambye, haba mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubukungu, no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Iyi politiki izafasha kuzamura inganda z’imbere mu gihugu, gukoresha ibikoresho birambye, no guhanga imirimo mishya (Green jobs) mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abakozi no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Kugira ngo ishyirwe mu bikorwa, Leta isaba ubufatanye bwa buri munyarwanda wese, kuko ari gahunda yitezweho kuba inkingi y’iterambere rirambye.
Ohereza igitekerezo
|