U Bubiligi bushyigikiye imijyi yavuze ko itazibuka Jenoside yakorewe abatutsi
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yatangaje ko ibikorwa bigamije kubangamira Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi atari byinshi, ariko u Bubiligi buri muri bacye badashaka kwibuka.

Ku wa 7 Mata, u Rwanda, hamwe n’isi yose rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu gihugu cy’u Rwanda muri Mata 1994, aho imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe hagati y’uwa 7 Mata n’uwa 3 Nyakanga, bazizwa uko bavutse.
Kuri uyu wa gatatu Mata, mu kiganiro gitegura Kwibuka, Dr. Bizimana yabwiye abanyamakuru ko hari ibyemezo bitandukanye byafashwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku bijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yatanze urugero ku byemezo byo kuwa 26 Mutarama 2018, aho inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye yafashe icyemezo ko tariki ya 7 Mata buri mwaka ibihugu byose bigomba kwibuka, kuzirikana Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Buri gihugu cyose gifite inshingano zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo ari u Rwanda rwabishyizeho, ni amahanga. Abatazabyubahiriza tuzabireba, diplomasi y’u Rwanda izabikora maze ibinyuze mu nzego zibishinzwe bazasobanure impamvu batubahiriza icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye.”
Bizimana yavuze ko kugeza ubu, nta hantu hari ibibazo binini bigaragara byo kubangamira igikorwa cyo kwibuka.
Icyakora yagize ati “Turimo turabona imijyi imwe n’imwe yo mu Bubiligi yafashe icyemezo ko kwibuka muri iyo mijyi bitazakorwa bishyigikiwe na Leta y’u Bubiligi.”
Muri iyo mijyi, ngo abayobozi babwiye abaturage ko abashaka Kwibuka babikora ku giti cyabo, ariko ngo inzego za Leta ntizizitabira, ntabwo bizaba ari igikorwa cya Leta.
Imijyi yatangaje ko itazibuka ni Liege na Bridge. Aha, Bizimana avuga ko iyo mijyi itabuza abantu Kwibuka, ariko nyamara ngo ni ukubabuza mu buryo bwihishe kuko kubwira abantu ngo bazibuke, ariko ntibazabe bafite inzego zishinzwe umutekano ni ikibazo.
Icyakora, mu murwa mukuru Bruxelles, ho gahunda yo Kwibuka ngo irateganyijwe ku buryo ngo bafite n’urugendo rwo kwibuka ku itariki 7 Mata.
Minisitiri Bizimana icyakora yavuze ko mu Bufaransa, hari Abanyekongo bashatse kuburizamo gahunda yo Kwibuka 31, aho bari bateguye igitaramo cy’indirimbo zabo ku wa 7 Mata, ariko ubufaransa bufata umwanzuro wo kwimura icyo gikorwa.
Bizimana yagize ati “Bakomeje guhahanyanyaza yewe babigeza no mu nkiko ariko n’ubu urukiko narwo rwafashe icyemezo ko iki gikorwa kibangamiye umwanzuro mpuzamahanga kitazaba kuri iyo tariki.”
Hagati aho, Kwibuka 31 ibaye hashize ibyumweru bicye u Bubiligi bucanye umubano n’u Rwanda, biturutse ku myifatire u Bubiligi bwagaragaje mu kibazo cyo mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo hagati ya Leta ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa M23.
U Bubiligi bwabaye ku isonga ry’abashinja u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23 umaze kwigarurira umujyi wa Goma na Bukavu n’ibindi bice binini by’u Burasirazuba bwa Congo. U Rwanda ruhakana ibi birego.
U Bubiligi ntibugarukira mu gushinja u Rwanda gusa, ahubwo ngo bukangurira n’ibihugu bindi by’amahanga kwanga u Rwanda no kurufatira ibihano mu rwego rw’ubukungu.
U Rwanda ni rwo rwafashe umwanzuro wo gucana umubano n’u Bubiligi bwigaragaje nk’inshuti y’indyarya.
Icyakora, u Rwanda rugaragaza ko nyirabayazana wa Jenoside yakorewe abatutsi ari u Bubiligi bwakoronije u Rwanda, rukanazana Politiki y’ivangura ry’amoko yacengejwe kandi ikanigishwa abahutu b’abahezanguni, ikigishwa mu mashuri kugeza igeze ku ndunduro muri Mata 1994.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|