Debes FA yegukanye irushanwa ryo gushaka impano, hasabwa kongera amarushanwa y’abato

Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Debes Football Academy ryegukanwe irushanwa ryo gushakisha impano z’abakiri bato ryateguwe Children And Youth Sports Academy, abaryitabiriye basaba ko habaho amarushanwa menshi muri iki cyiciro.

Bebes yegukanye irushanwa ryo gushaka impano muri ruhago ryateguwe na CYSA
Bebes yegukanye irushanwa ryo gushaka impano muri ruhago ryateguwe na CYSA

Iri rushanwa ryakinwe hagati yo ku wa 30 na 31 Werurwe 2025,rigakinirwa I Gikomero mu karere ka Gasabo ryitabiriwe amarerero atandatu yo muri Kigali,aho bakinaga bavanze abahungu ndetse n’abakobwa hagatangira hasezererwa amakipe abiri ku munsi wa mbere,ane akagera muri 1/2.

Debes FA itozwa na Hakundukize Adolphe wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda muri 1/2 yasezereye Yellow Stars ndetse ku mukino wa nyuma naho yitwara neza yegukana igikombe itsinze Shining Football Academy yo yari yasezereye Centre de Gikondo muri 1/2.

Nyuma yo kwegukana igikombe ndetse n’imidali,Hakundukize Adolphe yavuze ko bashimira CYSA yateguye irushanwa kuko ,abatoza abana bayabuze aboneraho no guha umukoro abayobozi ba ruhago.

Ati"Ryari irushanwa ryiza,mbere na mbere ndashimira abariteguye kuko twe tuba mu bana ikintu twabuze ni amarushanwa,iyo rero hagiye abayategura biba ari byiza kuko guhora abana bakora imyitozo badakina imikino ntabwo ari byiza kuko bituma utabona uko umwana azamura urwego.Impano zirahari ariko uko dushaka kubikora nibyo bidahari,inama natanga kuri Minisiteri na FERWAFA nibatwegere badufashe,nibaze ku kibuga kuko abana bakinira ku kibuga ntabwo bakinira mu biro."

Abatoza abakiri bato bavuga ko bifuza amarushanwa menshi
Abatoza abakiri bato bavuga ko bifuza amarushanwa menshi

Umuyobozi wa Children Youth Sports Academy Mukasa Nelson yavuze ko iki ari igikorwa bateguye kugira ngo bashakishe impano muri ruhago,mu rwego rwo kubaka bahereye mu bakiri bato.

Ati"Ni igikorwa cyagenze neza cyane,cyari gifite umwihariko wo kuba cyaranitabiriwe n’abana b’abakobwa mu rwego rwo kubaha imbara bakanigirira ikizere nubwo baba basanzwe bakina umupira w’amaguru. Ni igikorwa dukoze bwa mbere ariko dufite gahunda y’uko kizakomeza kuko dushaka kuzamura ruhago ariko duhereye mu bakiri bato kuko ariho bihera."

Hifashishijwe abagenzuzi hari abeza kurusha abandi bagaragaye muri iri rushanwa bandikwaga bazabahurizwa hamwe hagakurikiranwa impano za bo bari hamwe mu gihe ku bufatanye na BRKT yari yatanze inkunga, abitabiriye bose bafashijwe kugera ahabereye irushanwa ndetse bagahabwa n’ibyibanze bibafasha.

Abahungu n'akobwa bakinaga bavanze
Abahungu n’akobwa bakinaga bavanze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka