Nta kure kubaho ku nshuti nyanshuti - Ambasaderi w’Ubushinwa ushoje ikivi mu Rwanda
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda ucyuye Igihe Wang Xuekun, asanga nta kure habaho ku nshuti yawe, iyo muri inshuti nyazo koko ahereye ku mubano mwiza w’u Rwanda n’Ubushinwa, ibihugu byombi bikaba biri ku ntera ndende ariko bitabibujije kubana neza.

Ambasaderi Wang Xuekun yabitangarije mu nkuru yanditse ikubiyemo amateka ye avuga ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, mu myaka itatu amaze ahagarariye Igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda nka Ambasaderi, aho yasuye ibice bitandukanye by’igihugu akanitabira ibikorwa by’iterambere ubushinwa bwafatanyijemo n’u Rwanda.
Muri iyo nkuru twagerageje kubagezaho mu nshamake Ambasaderi Wang agaruka ku byo yishimiye mu rw’imisozi 1.000, harimo ibiyaga, imigezi n’ibindi byiza nyaburanga, anagirana ibiganiro byubaka Ubumwe bushingiye ku mico ya Kinyarwanda nayo yamunyuze cyane.
Ambasaderi Wang avuga ko ibyiza yaboneye mu Rwanda atazabyibagirwa, dore ko umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda uhagaze neza haba mu bikorwa by’ishoramari, iterambere, n’ubuhahirane ku mpande zombi.
Agira ati, “Mu gihe twizihiza isabukuru ya 54 y’umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa, tunejejwe n’uburyo umubano w’Ibihugu byombi ubu ari mwiza kurusha ibindi bihe byabanje, icyizere gishingiye ku bwubahane bwubakitse mu nzego za Politiki, no kuba abaturage b’ibihugu byacu bafitanye umubano mwiza ushingiye ku byo bakora, ibyo kandi bituma ibihugu byombi birushaho kubaka ubumwe butajegajega bw’ahazaza h’Ibihugu byacu n’abaturage bacu”.
Ba Perezida b’u Rwanda n’Ubushinwa bubatse umubano ntamakemwa
Ambasaderi Wang agaragaza ko Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa na Perezida Kagame w’u Rwanda, kugeza ubwo mu Ukwakira 2024 Perezida Kagame yitabiriye Inama ihuza ibihugu bya Afurika n’Ubushinwa, nyuma yaho Perezida Kagame agirana ibiganiro na Xi Jinping w’Ubushinwa byibanze ku kuzamura urwego rw’imibanire n’imikoranire mu nkingi zitandukanye z’iterambere n’ububanyi n’amahanga.

Aho ni naho Ambasaderi Wang ahera avuga ko ashimira uburyo u Rwanda ruri mu ruhande rw’Ubushinwa ku kwemeza ko Ikirwa cya Taiwan ari Intara y’Ubushinwa, ibyo bikaba bishimangira ihame ry’ubushinwa ry’ubudatana, Ubushinwa nabwo bukaba bushyigikiye amahame y’u Rwanda yo kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.
Habayeho kwagura ubufatanye hagati y’Imitwe ya Politiki ya RPF na CPC
Mu rwego rwo gukomeza imibanire ishingiye mu bya Politiki ishyaka Communist Party of China (CPC) na Rwandan Patriotic Front (RPF) Inkotanyi, bakomeje inzira yo gusangira ibitekerezo bijyanye no guteza imbere politiki z’Ibihugu byombi.

Ambasaderi Wang atanga urugero ku butumire bw’Umuryango RPF Inkotanyi, aho intumwa za CPC ziherutse gusura Abanyamuryango ba RPF mu Rwanda, nk’aho bitabiriye irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, banitabira Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati, “Ibyo bituma habaho gushimangira byimazeyo umubano mu bya politiki z’ibihugu byombi, no kunoza umubano hagati y’iyo mitwe yombi ya Politiki”.
U Rwanda n’Ubushinwa banogeje ibya Politiki z’ubucuruzi n’ubutwererane
Binyuze mu bikorwa remezo by’imihanda n’amateme, u Rwanda n’Ubushinwa byarushijeho kunoza imikoranire mu kubaka ibikorwa remezo nk’aho Ubushinwa bwubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II, rutanga megawati 28.
Mu bikorwa by’ubuhinzi bugamije kunoza imirire myiza, Ubushinwa bwagejeje mu Rwanda umushinga wo guhinga ibihumyo, ubu bikaba ari umushinga witabirwa cyane n’abahinzi babigize umwuga mu Rwanda.
Hari kandi umushinga wo kubaka uruganda rwa Sima mu Rwanda, ubu rukora sima nziza mu Karere ka Muhanga ikaba iziba icyuho cyo gutumiza sima hanze y’u Rwanda, urwo ruganda rukaba rwaratashywe ku mugaragaro na Perezida Kagame na Ambasaderi Wang, rukaba rwaratanze akazi ku Banyarwanda no kuzamura ubukungu muri rusange.
U Rwanda narwo kandi rwarushijeho kwagura ibikorwa byarwo no kubyongera ku isoko ry’Ubushinwa, aho rugemura birimo n’ibikorerwa mu Rwanda nk’ikawa, icyayi, urusenda, n’Ubuki kandi bihagaze neza ku isoko ry’Ubushinwa.
Abaturage b’u Rwanda n’Ubushinwa hari ibyo bafatanyamo
Kuva na mbere abaturage b’Ubushinwa n’u Rwanda bakomeje kunoza umubano aho nk’uturere twa Jinhua mu Bushinwa na Musanze mu Rwanda twarushijeho kunoza imibanire, bituma ishuri rya IPRC Musanze rikorana na Hong Kong Polytechnic University, mu kohereza impuguke mu Rwanda zo gufasha abo muri IPRC Musanze.
Hanabayeho kandi ibikorwa by’abaturage b’Ubushinwa mu guteza imbere abagore, gutanga amashanyarazi y’imirasire y’izuba, gutanga za Buruse z’amashuri, ubu mu Rwanda Ubushinwa bukaba bumaze kuzuza ibitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK biri i Masaka.

Hamwe n’ibindi bikorwa Ubushinwa n’u Rwanda bikomejemo ubufatanye, ku bwa Ambasaderi Wang XueKun, ntako bisa kuko asoje imirimo ye asize umubano nk’uwo unoze hagati y’Ibihugu by’u Rwanda n’Ubushinwa, mu baturage b’Ibihugu byombi n’umwuka mwiza mu bya Politiki.
Ohereza igitekerezo
|