Burera: Batangiye gahunda yo gutera ingemwe zisaga miliyoni eshatu za Kawa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, bwatangije igikorwa cyo gutera ingemwe z’igihingwa cya Kawa, hagamijwe guteza imbere no kongera umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu muri ako gace, hakazaterwa izisaga miliyoni eshatu.

Visi Meya Munyaneza Joseph (urimo gutera igiti) avuga ko biyemeje kongera ibihingwa ngengabukungu
Visi Meya Munyaneza Joseph (urimo gutera igiti) avuga ko biyemeje kongera ibihingwa ngengabukungu

Imirimo yo kuzitera yatangirijwe ku mugaragaro mu Mudugudu wa Nyarutosho, Akagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika ku wa kabiri tariki 28 Nzeri 2021, aho inzego z’ubuyobozi, izifite ubuhinzi mu nshingano muri ako Karere, zifatanyije n’abaturage gutera Kawa mu mirima y’abahinzi.

Nkunzimana Cyprien, ni umuhinzi wishimiye kuba agiye kugira amasaziro meza, abikesha igihingwa cya Kawa.

Yagize ati “Ikawa nyiziho kuba igihingwa gikura abantu mu bukene. Ni yo mpamvu nanjye nkimara kumva ko ubuyobozi bwacu bwatangiye gufasha abaturage mu buryo bwo kuyihinga hano iwacu, nihutiye gutegura uyu murima, none ubuyobozi bukaba bumfashije kuwuteramo kawa ngo ntasigara inyuma y’abandi. Ubwo izaba yeze, umusaruro nzajya nywugemura ku isoko, mbone amafaranga atunga umuryango. Muri make nishimiye ko ngiye kugira amasaziro meza, aho nzabasha kuraga abana banjye ubukungu nkesha iyi kawa mureba”.

Uretse abahinzi bishimiye ko bagiye kuzamura ubukungu, hari n’abatari bakayinyweyeho, bishimiye ko ubwo izaba yeze bazayisogongera.

Umubyeyi witwa Nyirabakunzi yagize ati “Iterambere ryo guhinga kawa benshi muri twe ntiryari ryakatugezeho. N’ubu dore ngize imyaka 45, numva bayirata uburyohe ariko sindayisomaho na rimwe ngo numve uko iba imeze, bitewe no gutinya ko yampenda. Ubu ubwo icyo gihingwa kitwegereye hano iwacu, tuzajya tuyigemura ku masoko natwe kandi tuyinyweho, tugere ikirenge mu cy’abandi bahora bayinywa bakumva uburyohe bwayo”.

Ingemwe za kawa zatewe mu gihe cy'imyaka ibiri zizaba zatangiye gusarurwa
Ingemwe za kawa zatewe mu gihe cy’imyaka ibiri zizaba zatangiye gusarurwa

Muri uyu mwaka, hatubuwe ingemwe za kawa zisaga Miliyoni eshanu. Ku ikubitiro muri Nzeri uyu mwaka mu Mirenge 10 y’Akarere ka Burera, hagiye guterwa izigera kuri miliyoni eshatu, ku buso bwa Ha 1000, izindi zigera kuri miliyoni ebyiri zizaba zisigaye zikazaterwa muri Gashyantare umwaka wa 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Munyaneza Joseph, avuga ko gahunda yo kongera ibihingwa ngengabukungu nka kawa, babishyize mu mihigo y’uyu mwaka, kandi kikazaba igikorwa gikomeza buri uko umwaka uzajya ushira.

Yagize ati “Muri aka Karere nta bihingwa ngengabukungu byinshi byahabaga, uretse ibireti nabwo duhinga mu Mirenge itatu gusa yo mu gice cy’amakoro. Twifuje ko kawa yunganira icyo gihingwa, mu rwego rwo kugerageza kongera ubukungu bw’aka Karere bushingiye kuri icyo gihingwa, aho twiteze kuzazamura abahinzi, ariko na none bikongera umubare n’ingano y’ibihingwa igihugu cyacu cyohereza mu mahanga”.

Claude Sekamana, umukozi wa Kampani yitwa Easy way, ari na yo ishinzwe gukurikirana iki gihingwa, avuga ko ubwoko bw’ingemwe za kawa bwitwa Arabica Jackson 79 batubuye, bwihanganira igice cy’imisozi miremire, gikonja kandi zifite ubushobozi bwo kuvangwa n’ibindi bihingwa.

Yagize ati “Iyi kawa yihanganira imisozi miremire kandi mu gice gikonja. Umuhinzi waziteye mu murima we muri cya gihe ziba zikiri ntoya, aba ashobora no guhingamo ibigori, ibirayi, insina, cyangwa ibishyimbo bigufi. Ibi bikamurinda kuba yasonza muri cya gihe ategereje ko kawa ye itangira gutanga umusaruro”.

Akomeza akangurira abahinzi kuyitaho bayifumbira, kuyikorera, kuyitera imiti, kandi igihe hagize nk’ikibazo cy’uburwayi igaragaza, bakajya biyambaza abashinzwe ubuhinzi bakabafasha byihuse.

Ikawa zatewe muri iki gihe biteganyijwe ko umwero wazo wa mbere uzaboneka mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere. Muri iyi gahunda yo guteza imbere iki gihingwa, muri ako Karere ka Burera, ku bufatanye na NAEB, hazubakwa inganda nto eshanu zitunganya kawa, kugira ngo bifashe abahinzi kubona uko bongerera agaciro umusaruro wabo.

Nkunzimana Cyprien yishimiye ko umusaruro w'iki gihingwa uzatuma agira amasaziro meza
Nkunzimana Cyprien yishimiye ko umusaruro w’iki gihingwa uzatuma agira amasaziro meza

N’ubwo igihingwa cya kawa atari gishya mu Karere ka Burera, muri iyi myaka cyasaga n’igitangiye gucika. Nk’ubu umusaruro uturuka mu bahinzi bose ba kawa muri Burera, mu gihe yeze, ntiwajyaga urenza toni ebyiri n’igice z’ikawa itonoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka