Abanyeshuri n’abakozi ba za Kaminuza basabwe kwikingiza Covid-19

Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda zasabye abanyeshuri ko bakwikingiza Covid-19, nibura urukingo rwa mbere, kuko batazemererwa kwinjira muri Kaminuza baterekanye ibyemezo ko bikingije, ubwo abatazabyerekana bashobora kugira amasomo abacika kuko bataziga batabifite.

Kaminuza y’u Rwanda(UR) na Kaminuza ya Mount Kenya, ishami rya Kigali ni zimwe muri Kaminuza zasabye abanyeshuri ndetse n’abakozi bazo kwikingiza Covid-19, kugira ngo bazemererwe kongera kuzigarukamo. Iryo ngo rikaba ari ibwiriza rishobora kuzahabwa Kaminuza zose ndetse n’amashuri makuru.

Mu itangazo ryasohowe na Kaminuza y’u Rwanda tariki 24 Nzeri 2021, rigira riti “Turamenyesha abakozi bose n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryayo riherereye i Remera, ko guhera ku wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, abanyeshuri n’abakozi bakingiwe nibura urukingo rwa mbere kugeza ubu, ari bo bazemererwa kwinjira muri Kaminuza babanje kwerekana icyemezo ko bakingiwe. Ibiro bishinzwe umutekano byamenyeshejwe kugira ngo bikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza”.

Ni Itangazo ryashyizweho umukono na Prof. Jeanne Kagwiza, Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi (Medicine and Health Sciences). Itangazo nk’iryo kandi ryanasohowe n’andi mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda aherereye muri Kigali.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, risaba abanyeshuri bose kwikingiza vuba bishoboka, aho ubwo buyobozi bwatanze n’ifishi umuntu agomba kuzuza kugira ngo akingirwe. Bwongeraho ko uhereye itariki 5 Ukwakira 2021, nta munyeshuri utarakingiwe uzaba yemerewe kwinjira mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Ishami rya Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, bwo bwafashe ingamba zikomeye kurushaho, kuko bwatangaje ko hari ibikorwa by’ikingira rya Covid-19, birimo kubera muri iyo Kaminuza, bityo ko abanyeshuri n’abakozi bayo baza bakikingiza. Bwongeraho ko uhereye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, abatarikingiza Covid-19, batazemererwa kwiyandikisha.

Iryo tangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda rigira riti “Abanyeshuri basabwa kwikingiza inkingo zose za COVID-19 mbere yo kugaruka muri Kaminuza. Ni ukuvuga umuntu yarabonye urukingo rwa mbere n’urwa kabiri. Abanyeshuri batarakingirwa inkingo za Covid-19 zombi nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Ubuzima, bagomba kwikingiza vuba bishoboka, kugira ngo birinde ibihano biteganyirijwe abanze kubahiriza ayo mabwiriza.”

Rikomeza rigira riti “Ku bw’ibyo, abanyeshuri bose batarakingirwa cyangwa bategereje urukingo rwa kabiri, basabwe kuza muri Kaminuza bagakingirwa.” Ni itangazo ryashyizweho umukono na Dr. John Nyiligira, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ubutegetsi, igenamigambi n’iterambere muri iyo Kaminuza.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze gutanga inkingo za Covid-19 ku bantu basaga Miliyoni ebyiri, harimo abasaga Miliyoni imwe n’igice bamaze guhabwa inkingo zose. Abo bakingiwe barimo abarengeje imyaka 18, harimo n’abanyeshuri ba Kaminuza.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, abasaga 18% by’abaturage bagera kuri 7.8 (ni ukuvuga 60% by’abaturage b’u Rwanda), bamaze gukingirwa Covid-19. Abo bakaba bangana na 10.8% by’abaturage b’u Rwanda muri rusange bagera kuri miliyoni 13.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya kubona izindi nkingo, ibyo bikazayifasha gukingira 30% by’abaturage yari yiyemeje gukingira mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

U Rwanda ruherutse kubona inkingo za Covid-19 zigera kuri 3,658,310 binyuze mu nzira zitandukanye, harimo izatanzwe na COVAX , ‘African Vaccine Acquisition Trust (AVAT)’, n’izo Guverinoma y’u Rwanda yaguze ku bufatanye na Banki y’Isi.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, itangaza ko imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu bikorwa byo gukingira, zatumye imibare y’abandura Covid-19, iva ku 10% muri Nyakanga na Kanama 2021, ubu muri uku kwezi kwa Nzeri 2021 ngo ikaba igeze kuri 3%. Uko kugabanuka kw’imibare y’abandura Covid-19, na byo byatumye ibikorwa bitandukanye byongera gufungurwa, ariko n’ingamba zo kwirinda zigakomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubwiri tangazo Kandi nibyiza pe!.
Ariko nge ndumva bka Leta ariyo yagafashije abanyeshuri,inkingo zaboneka bakazikwirakwiza mu Madhuri,abanyeshuri nabo bagakingirwa.kuko usanga iyo zibonetse,bita kubaturage gusa,iyo nimbogamizi Kandi abanyeshuri nitwe tuba tubihomberamo.
Murakoze

Rumanzi yanditse ku itariki ya: 28-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka