Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bunguranye ibitekerezo ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ari bo ishami ry’umuryango w’ibibumbye ryita ku muryango n’iterambere ry’umugore (UN Women), itangazamakuru n’ urubyiruko rw’abakorerabushake.

Ibi biganiro by’umunsi umwe bifite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no gutangaza inkuru ku ihohotera rishingiye ku gitsina." Abanyamakuru barenga 100 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye ibi biganiro.

Ibi biganiro byayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw ’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muryango n’iterambere ry’umugore, Dusabe Schadrack, hari kandi n’uhagarariye urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel na ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw'itangazamakuru, urubyiruko rw'abakorerabushake n'umuryango nyarwanda mu kumenyekanisha ububi n'ingaruka z'ihohotera
Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuryango nyarwanda mu kumenyekanisha ububi n’ingaruka z’ihohotera

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi wari umushyitsi mukuru ari na we watangije ku mugaragaro ibi biganiro yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuba barateguye ibi biganiro. Yavuze ko ibiganiro nk’ibi bikwiye gushimirwa no gushyigikirwa kuko biza byunganira ibindi byateguwe bigenewe abanyamakuru n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda kuri uru rugamba buri wese agomba kugiramo uruhare.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’umuryango nyarwanda mu kumenyekanisha ububi bw’ihohoterwa.

Ati "Uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuryango Nyarwanda rurakenewe mu kumenyekanisha ububi bw’ihohoterwa no guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana."

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ihohoterwa rigenda rifata indi ntera mu Rwanda nyamara ari icyaha kibi kidakwiye guhabwa umwanya mu cyerekezo u Rwanda rwihaye. Yasabye buri muntu wese kwishyira mu mwanya w’uwahohotewe cyangwa umuryango ufite uwahohotewe kugira ngo yumve uburemere bw’iki cyaha.

Yasoje asezeranya ubufatanye abitabiriye ibi biganiro mu rwego rwo kurwanya burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

IGP Dan Munyuza mu ijambo ry’ikaze, yashimiye abitabiriye ubutumire bakaza muri ibi biganiro. Yavuze iko ibi biganiro ari ingirakamaro kuko ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gushaka ingamba zo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Yagaragaje ko ibyo byaha bikorwa mu buryo butandukanye kandi akenshi bigakorwa mu ibanga rikomeye bityo n’abarikorewe ntibabashe kubigaragaza. Yasabye abanyamakuru kugaragaza ubufatanye basanzwe bagirana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha, bakomeza kwandika inkuru zirwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati "Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa mu buryo bunyuranye kandi akenshi ntibimenyekane kandi bikagira ingaruka mbi ku muryango no ku gihugu muri rusange. Ni yo mpamvu dusaba buri wese umenya aho iryo hohoterwa ryabaye cyangwa rishobora kuba kujya ahita atanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe kugira ngo bikurikiranwe hakiri kare. Abanyamakuru bandike inkuru zicukumbuye kuri ibi byaha bityo bidufashe gukurikirana abacyekwaho gukora ibyo byaha."

IGP Dan Munyuza yagaragaje ko ibiganiro ku kurwanya no gukumira ihohoterwa ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gufata ingamba zo kurirwanya
IGP Dan Munyuza yagaragaje ko ibiganiro ku kurwanya no gukumira ihohoterwa ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gufata ingamba zo kurirwanya

IGP Munyuza yakomeje agaragaza ibyaha by’ihohotera bikunze kugaragara ari byo: Guhohotera abana, ihohoterwa ry’abashakanye, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’uburiganya mu mitungo y’abashakanye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibi byaha akenshi usanga bibera mu miryango bakabiceceka bakajya mu bintu byo kumvikana mu miryango. Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuba hafi y’imiryango bagakurikirana aho bumvise ibyo byaha bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Dusabe Schadrack(UN Women) yavuze ko ihohotera rishingiye ku gitsina rigenda riba nk'icyorezo ku Isi yose
Dusabe Schadrack(UN Women) yavuze ko ihohotera rishingiye ku gitsina rigenda riba nk’icyorezo ku Isi yose

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muryango n’iterambere ry’umutegarugori (UN Women), Dusabe Schadrack yashimye ubufatanye buri hagati ya UN Women na Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko ubu bufatanye atari ubwa none kandi burimo kurushaho gutera imbere.

Yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda riba nk’icyorezo, yavuze ko atari mu Rwanda gusa ko ahubwo ari ku Isi yose.

Ati "Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye nk ’icyorezo, si mu Rwanda gusa ahubwo ni ku Isi yose. Ahandi ku Isi hari aho ibi byaha biba bakabyaroshya hakabaho kumvikana mu miryango kandi si byo. Ibi byaha bigomba kurwanywa bigatsindwa burundu."

Dusabe yagaragaje ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi, umugore umwe ku Isi muri Batatu yagerwagaho n’ihohoterwa. Mu gihe cya COVID-19 byariyongereye cyane, bigaragarira mu bangavu baterwa inda bakiri bato bikabavutsa amahirwe menshi mu buzima. Yasabye buri muntu kugaragaza uruhare rwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yavuze ko buri muntu agomba kuba ijisho rya mugenzi we mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abavuga rikumvikana nk ’abanyamakuru n’urubyiruko rw’abakorerabushake bafite uruhare rukomeye cyane, bagakora kinyamwuga bakandika inkuru ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka