Bahagurukiye kurwanya ibisazi by’imbwa bimaze kwica abantu ibihumbi 59 muri uyu mwaka

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku isi (FAO), igaragaza ko mu mwaka wa 2021, abantu bageze ku bihumbi 59 ku isi bamaze gupfa bazize indwara y’ibisazi by’imbwa.

Habaye igikorwa cyo gukingira imbwa
Habaye igikorwa cyo gukingira imbwa

Ni mu gihe Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri kwezi mu Rwanda abagera kuri 35 bagana ibitaro bashaka ubutabazi bwo kwivuza iyo ndwara baterwa no kurumwa n’imbwa.

Ni ibyo Dr Muhinda Vianney Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda yatangaje ku wa kabiri tariki 28 Nzeri 2021, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibisazi by’imbwa (World Rabies day 2021) watangiye kwizihizwa ku rwego rw’isi muri 2006, aho ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze, ahakingiwe imbwa zigera kuri 200.

Imbere y’imbaga y’abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo gukingiza imbwa, uwo muyobozi yavuze ko iyo ndwara y’ibisazi by’imbwa ikomeje kugira ingaruka zinyuranye ku buzima bw’abantu.

Ati “Imibare dufite uyu munsi, igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2021 ku isi abantu ibihumbi 59 bapfuye bazize ibisazi by’imbwa, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho bazi ko imbwa zitagira ibisazi cyangwa se batabyitaho zikaruma abantu, kandi iyo yakurumye ukarwara urapfa, kuko biba byatinze, abo bapfa tutabariyemo umubare munini w’amatungo, inyamaswa zo muri Pariki…, ni indwara tubona ifite ingaruka zikomeye ku buzima”.

Kwizihiriza uwo munsi mu karere ka Musanze, ngo ni uburyo bwo kwita ku mutekano w’ako karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, aho kakira abantu baturutse impande zose z’isi, nk’uko Dr Muhinda yakomeje abivuga.

Agira ati “Twahisemo Akarere ka Musanze nk’akarere kamaze gutera imbere mu kwakira ubukerarugendo, iyo dufite indwara nk’iyi yanduza usanga byagira ingaruka ku bantu bahatuye ariko no ku baza kuhasura, kuba kegereye Pariki ni bimwe mu byaduteye kugahitamo”.

Mbere yo kuzikingira babanzaga kuzambika udupfukamunwa ngo zitabarya
Mbere yo kuzikingira babanzaga kuzambika udupfukamunwa ngo zitabarya

Arongera ati “Turashaka no gukingira ziriya nyamaswa zose zo mu gasozi, kuba dukingira imbwa ni uko tuzi ko zishobora kwanduza inyamaswa zo muri Pariki, inyamaswa yo muri Pariki ihuye n’imbwa ikandura, na yo igenda yanduza izo muri pariki, turagira ngo dukangurire n’abaturiye pariki kumva ingaruka z’iyo ndwara ku nyamaswa zo kugasozi”.

Dr Muhinda yavuze no ku ngamba ziri gufatwa, mu gushaka uburyo indwara y’ibisazi by’imbwa irandurwa burundu ku isi bitarenze mu mwaka wa 2030.

Ati “FAO ifatanyije n’indi miryango inyuranye, twishyize hamwe dusanga iyi ndwara ikwiye guhabwa igihe ntarengwa, ku buryo bujyanye n’izi ntego z’ikinyagihumbi z’iterambere rirambye, ku buryo nta muntu ugombwa kwicwa n’iyi ndwara muri 2030, ku rwego rw’isi”.

Ku rwego rw’u Rwanda, Dr Rusesa Edouard ukora mu gashami gashinzwe ibyorezo no kubikumira mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko iyo ndwara ikomeje kugaragara ku isi hose, aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ibisazi by’imbwa 99% biterwa n’imbwa, mu gihe hari n’izindi nyamaswa zishobora gutera ibyo bisazi zirimo injangwe.

Mu gihe urumwe n’imbwa wakwihutira gukora iki?

Dr Rusesa yavuze ku butabazi bw’ibanze uwarumwe n’imbwa yakagombye kwikorera ati “Iyo imbwa ifite ibyo bisazi iriye umuntu ubutabazi bw’ibanze umuntu yakagombye kwikorera cyangwa gukorerwa ni ukoza cya gisebe aho imbwa yamurumye n’amazi meza n’isabune hanyuma akihutira kujya kwa muganga kugira ngo ahabwe ubundi butabazi burimo no guhabwa urukingo rubuza umuntu kugira ibimenyetso kuko iyo umuntu yagaragaje ibimenyetso nta mahirwe aba afite yo kubaho, arapfa”.

Uwo muyobozi arakangurira abaturage kujya bagana amavuriro, mu gihe bagize ibyago byo kuribwa n’imbwa mu kwirinda ko bagira ibimenyetso bibaganisha ku rupfu, abafite imbwa bakazikingiza kandi bakazirinda guhura n’abantu dore ko buri kwezi ngo mu Rwanda abantu 35 bagana ibitaro bajya kwaka serivise z’ubutabazi aho baba barumwe n’imbwa.

Imbwa iyo zakingiwe ngo ntabwo zirwara ibisazi
Imbwa iyo zakingiwe ngo ntabwo zirwara ibisazi

Ati “Abantu mu Rwanda bagera kwa muganga barumwe n’imbwa bashaka kuvurwa, ni 35 buri kwezi, murumva ko ari benshi, hakwiye gufatwa izindi ngamba zo kurinda imbwa guhura n’abantu.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye gahunda yo gukingiza imbwa, barishimira icyo gikorwa begerejwe cyo guha imbwa urukingo, mu kwirinda ingaruka zateza ku bantu.

Munyambonera Hesron ati “Gukingira imbwa ni byiza cyane bitera umutekano, nk’ubu na hano turi imbwa ifashe umuntu umucira ipantaro, iyo imurya byari kuba ikibazo ku wo iriye no kuri nyirayo kuko idakingiye, ariko ubu zigiye gukingirwa bitange umutekano ku buzima bwazo no ku buzima bw’uwo yaruma”.

Serugendo Jean Damascène, ati “Ni ubwa mbere nkingije imbwa yanjye, ubushake narabugize ariko nabuze aho batanga iyi serivise, ubu turishimye kuba bazegereje urukingo, uwo yaruma ntibyateza ikibazo gikomeye nk’uko yamuruma itarakingiwe”.

Ni indwara ikomeje guteza ingaruka kuri Pariki y’igihugu y’ibirunga, aho mu bushakashatsi bwa RDB, bwagaragaje ko imbwa zinjira muri Pariki ziturutse mu giturage zikomeje kwiyongera, zinateza ingaruka mu rusobe rw’ibinyabuzima, nk’uko Dr Julius Nziza, uyobora umushinga ushinzwe kuvura ingagi witwa ‛Gorilla Doctors’ abivuga.

Asaba abaturiye Pariki boroye imbwa kuzirinda ubuzererezi bitabira no kuzikingiza, dore ko mu myaka ibiri ishize imbwa z’inzererezi zisaga 50 zafatiwe muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Igikorwa cyo gukingira imbwa cyitabiriwe n'abantu benshi
Igikorwa cyo gukingira imbwa cyitabiriwe n’abantu benshi

Muri icyo gikorwa, hakingiwe imbwa zigera kuri 200 zo mu Murenge wa Nyange, aho icyo gikorwa kiri kubera mu Karere ka Musanze, kikazakomereza no mu Karere ka Nyagatare no mu turere twose twegereye Pariki ya Nyungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka