Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yanenzwe kubera imicungire mibi y’imishinga y’iterambere

Buri mwaka, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeza inguzanyo n’amafaranga y’ingengo y’imari ya Leta, aba agenewe gukoreshwa muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Ubusanzwe, umushinga w’amasezerano yo gusaba inguzanyo, utangwa na Minisiteri y’imari n’ibikorwaremezo (Minecofin), kugira ngo wemezwe n’inteko ishinga amategeko kandi akenshi ngo iyo Minisiteri isaba inteko ishinga amategeko kwemeza ayo masezerano ku buryo bwihuse.

Akenshi iyo Minisiteri ngo ivuga ko igitera ubwo bwira, ari uko imyinshi muri iyi mishinga,aba ari imishinga igihugu gikeneye cyane kugira ngo kibashe kugera ku ntego zigamije impinduka kiyemeje(National Strategic Transformation ‘NST’), zigomba kuba zagezweho bitarenze umwaka wa 2024 ndetse ikaba ijyana n’icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.

Muri iki gihe, u Rwanda rufite inguzanyo zitandukanye zigomba kwishyurwa mu myaka iri hagati ya 20 na 30. Ibyo byatumye umwenda u Rwanda rufite uzamuka, uva kuri 39.8% mu 2015, ugera kuri 66% mu mpera z’Ukuboza 2020.

Imibare itangwa na MINECOFIN, igaragaza ko amadeni yose u Rwanda ruzayishyura neza, nubwo icyorezo cya Covid-19, uburyo bwo kwishyura busa n’ubuhungabanye, ariko amadeni yose ngo azishyura ukurikije uko ingaruka z’icyo cyorezo ku musaruro mbumbe w’igihugu ‘GDP’ zingana.

Kuri uyu wa mbere tariki 27 Nzeri 2021,Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) yanenze Minisiteri y’imari n’igenamigambi rya Leta, kuba hari imishinga yananiwe gutangira, nyamara yarasabye inteko ishinga amategeko kuyemeza, ikayemeza ku gihe.

PAC yagaragaje ko uko gutinda gutangira kw’iyo mishinga byateje igihombo cy’imisoro ifite agaciro ka Miliyari 2.9 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikibazo cya mbere inteko ishinga amategeko yabajije, ni igituma Minisiteri y’imari n’igenamigambi, nka Minisiteri ireba uko inguzanyo zishyurwa, inanirwa gutangiza imishinga iba yaratumye hafatwa izo nguzanyo, kugeza aho Abanyarwanda bisanga mu gihombo.

Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yarabajije ati “ Muza hano mudusaba kwemeza byihuse amasezerano asaba inguzanyo, burya mwe mutiteguye guhita mushyira imishinga mu bikorwa. Mwari muzi ko ibi bitugiraho ingaruka twe ndetse n’abazadukomokaho?”

Abadepite banabajije ukuntu kudashobora gukorana neza hagati y’iyo Minisiteri n’izindi nzego, Guverinoma y’u Rwanda yishyuzwa asaga Miliyoni 270 z’Amafaranga y’u Rwanda kuri umwe muri iyo mishinga.

Ingabire Marie Ange, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ingengo y’imari muri MINECOFIN, yagerageje gusobanura akamaro ko gufata inguzanyo uko byagenda kose, hanyuma avuga ko ibyo gutinda gutangira iyo mishinga biterwa n’ababa barasinye amasezerano yo kuyishyira mu bikorwa ndetse no kuba nta biganiro bibaho hagati y’inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa iyo mishinga nyuma y’uko amafaranga abonetse.
Abadepite Jean Claude Ntezimana na Christine Bakundufite ndetse na Alice Mutesi, ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro, nyuma babaza niba iyo Minisiteri ijya ikora inyigo yo kureba niba imishinga runaka ishoboka, mbere yo kuza imbere yo kuyizana imbere y’inteko ishinga amategeko isaba ko yemezwa.

Depite Mutesi ati “ Birababaje cyane kumva ibisobanuro nk’ibi. Ni nk’aho musaba amafaranga gusa, ariko mutabanje kwiga uko umushinga uzagekorwa ngo mubanze muwusobanukirwe. Ni ukutamenya gukora igenamigambi cyangwa ni utagira ubumenyi?”

Nteziryayo Stella, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’inguzanyo muri Minecofin, yavuze ko bazi neza ko batashobora kumvisha inteko ishinga amategeko ukuntu ibyo bintu bishoboka, kuko bigaragaramo igenamigambi ridasobanutse ndetse no kutagira imikoranire myiza hagati y’inzego.

Kayiranga Fidele, umugenzuzi w’imari ya Leta wungirije ushinzwe, ibijyanye n’igenzura, yavuze ko uko byagenda kose, iyo Guverinoma yishyuye ku mishinga iri munsi ya 0.5% by’ishyirwa mu bikorwa ryayo, kiba ari igihombo.

Depite Muhakwa Valens, umuyobozi wa PAC, yavuze ko inteko itanyuzwe n’ibisobanuro bya MINECOFIN ku bijyanye n’imicungire y’inguzanyo, ikaba yategetse iyo Minisiteri gutunganya ibyo ikwiriye gutunganya.

Depite Muhakwa aganira n’itangazamukuru ati “ Ntabwo twanyuzwe n’ibisubizo twahawe, ariko tuzakurikirana kugira ngo tumenye neza ko bihindutse”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka