Icyo kigo giherereye mu Kagari ka Kaganza mu Murenge wa Tare’ kirimo imiti, imbuto n’ibikoresho byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi. Kopabinya yabyegereje abahinzi n’aborozi mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Nyamagabe, nk’uko bivugwa na Donatille Mukakomeza uyiyobora.
Agira ati “Tuhatangira serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi n’iz’amahugurwa n’ubujyanama. Turateganya no kuzajya tuhatangira serivisi zo gupima ubutaka ndetse n’izo gutera intaga amatungo.”
Avuga kandi ko batekereje gushyiraho ikigo nk’icyo kuko babonaga imiti n’ibikoresho byo mu buhinzi n’ubworozi bibageraho bitinze, kandi ku giciro cyo hejuru. Iki kigo bashyizeho gikorana n’ababirangura hanze bigatuma bibageraho bidahenze.
Ati “Bigera ku mucuruzi w’inyongeramusaruro nk’umunyamuryango, na we agahita abiha umuhinzi ku giciro gitoya. Ari umucuruzi abibona ku giciro cyo hasi, n’umuhinzi bikaba uko. Ni inyungu ku mucuruzi, ku muhinzi no ku karere.”
Mukakomeza anavuga ko biyemeje gufasha abatuye hafi y’iyi nyubako gutera imbere, bakaba intangarugero n’icyitegererezo. Ni muri urwo rwego babahugura ku guhinga kijyambere, kutararana n’amatungo, kugira isuku no kujyana abana ku mashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, ashima abahinzi biyemeje kwegeranya imbaraga bakagera ku gikorwa nk’icyo, n’ubwo babigezeho ku bufatanye n’umushinga Hinga Weze. Kopabinya yegeranyije miliyoni 61 na ho Hinga weze ibaha miliyoni 70.
Anavuga ko n’akarere kagiye kwiyunga ku bikorwa byabo, hakaba n’iguriro ry’umusaruro uboneka cyane i Nyamagabe.
Agira ati “Turatekereza cyane cyane umusaruro w’ibirayi, ingano, ubuki, amagi n’inyama z’ingurube, kuko umusaruro wabyo ugenda wiyongera mu karere kacu.”
Abahinzi bamenye iby’icyo kigo cyatashwe ku ya 24 Nzeri 2021 ndetse batangiye no kukigana, bakavuga ko cyatangiye kubafasha.
Uwitwa Damien Ngendahayo ati “Twabaga dutegereje nk’umucuruzi uzajya kurangura imbuto cyangwa se umurama w’imbuto i Kigali, wajya kureba ugasanga ntazo yazanye. Ukabona nka karoti cyangwa amashu twabibuze.”
Kopabinya irateganya kuzashyiraho n’uruganda rw’ibiryo by’amatungo, uturima-shuri two gutuburiramo ubwatsi bw’amatungo ndetse n’ibiraro-shuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|