Nyagatare: Aborozi barifuza ko igiciro cy’amata cyavugururwa

Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kugira ngo borore inka zitanga umukamo hari byinshi bikwiye kuvugururwa, harimo n’igiciro cy’amata kuko igihari kitajyanye n’ibyo bashora mu bworozi bwabo.

Bifuza ko igiciro cy'amata cyavugururwa kuko kiri hasi
Bifuza ko igiciro cy’amata cyavugururwa kuko kiri hasi

Akarere ka Nyagatare mu gihe cy’imvura amakusanyirizo y’amata yakira litiro zirenga 120,000 nyamara mu mpeshyi akagabanuka ku buryo muri uku kwezi kwa Nzeri, ubu haboneka litiro 24,000 gusa.

Umwaka wa 2022 uruganda rutunganya amata y’ifu ruzaba rwuzuye, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500,000 ku munsi.

Umworozi mu Murenge wa Katabagemu, Rusagara Damien, avuga ko mu bworozi harimo ibibazo byinshi bituma umukamo ukiri hasi, ngo hakwiye kuboneka umuti ufite ubushobozi bwo kwica uburondwe kuko ngo ihari itabwica.

Ati “Imiti dukoresha ntabwo yica uburondwe, ugahindura buri gihe ariko bikanga. Hakwiye kubaho abahanga bakaza bagakurikirana uburondwe, bakamenya ubukana bufite, bakamenya n’umuti babushakira, atari ibyo korora inka z’inzungu hano ntabwo bizashoboka tudafite imiti ihindukana n’uko uburondwe buhinduka”.

Kimwe na bagenzi be, bavuga ko gahunda yo gutera intanga idatanga ikizere kurusha kuba bakoresha ibimasa n’ubwo RAB ivuga ko bikwirakwiza zimwe mu ndwara.

Umworozi witwa Sam Nkusi avuga ko bibabaje cyane kubona icupa ry’amazi rigura amafaranga menshi kurusha litiro y’amata.

Avuga ko igiciro ubwacyo na cyo gica intege aborozi ku buryo ntawe wakwiyemeza korora inka zitanga umukamo, kuko ubwazo zihenze kandi no kuzikurirana bigorana.

Agira ati “Ubu turakama litiro 24,000 kandi nitwe banini, rwa ruganda rukeneye litiro 500,000, ni 4.8%. Hakozwe iki muri rusange, hari imyumvire, twe aborozi hari uguhindura inka zacu, hari RAB ari n’abandi basabwa gufatanya n’aborozi kugira ngo bigerweho”.

Akomeza agira ati “Urazana inka z’inzungu zuzuye nk’izi zanjye yarwara igapfa. Litiro y’amata ubu baduha 190Frs, agace ka litiro y’amazi kagura 300Frs, ubwo litiro ni 600Frs, hari ibintu rero bituzuzanya”.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa Evalde, asaba aborozi kuva mu bworozi bwa gakondo bagakora ubwa kijyambere bugamije inyungu.

Na ho kuba igiciro cy’amata kiri munsi y’icy’amazi, Kagwa avuga ko ari ibintu byaganirwaho haba ku rwego rwa za minisiteri, ariko na none hakwiye kwishimirwa aho igiciro kigeze.

Ati “Dusubiye mu mateka muzi za 2017 amata uko yaguraga baza kongeraho amafaranga agera kuri 220, ibyo ngibyo rero ni ibintu bihoraho. Kuvugurura igiciro ni ibintu bihoraho kandi inzego zibishinzwe cyane cyane Minisiteri ibishinzwe na yo iba ibireba, igihe cyose bibaye ngombwa ko havugururwa igiciro kiravugururwa”.

Kagwa asaba aborozi kwita ku kuvugura ubworozi bwabo bakabona umukamo, hanyuma ibijyanye n’ibiciro bakabirekera inzego zibishinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka