Dore ibikurikizwa mu guhitamo ibitabo bisomwa mu mashuri abanza

Itsinda rihitamo ibitabo birimo inkuru zishushanyije byo gusoma mu mashuri abanza muri Kigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), rihitamo ibitabo hashingiwe ku rurimi, ubutumwa, ingano y’inkuru, ubwoko bw’amashusho yakoreshejwe n’ibindi.

Mukantahondi Venantie, umukozi ushinzwe imfashanyigisho z’Ikinyarwanda muri REB avuga ko mu Rwanda hakoreshwa indimi enye bityo ko umwanditsi yakabaye yibanda kuri izo ndimi zose (Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili).

Avuga ko ibitabo byose babyakira noneho bakicara nk’itsinda bakareba niba koko byujuje ibisabwa.

Ati “Twibanda ku kureba niba koko ururimi rwakoreshejwe ari rwo cyangwa se rwumvikana ku mwana, kuba gifite indangagaciro z’Ubunyarwanda, ‘format’ yakoresheje yandika ndetse n’ubwoko bw’amashusho niba koko yumvikana cyangwa se akwiriye ku mwana wiga mu mashuri abanza”.

Avuga ko iryo tsinda ridashinzwe gukosora ibitabo, ahubwo umwanditsi yandikira umuyobozi wa REB amumenyesha ko yanditse igitabo n’abo yakigeneye, noneho iryo tsinda rikareba amakosa arimo kugira ngo akosorwe ndetse n’ibyo wakongeramo nyuma rikandika ibaruwa yemeza ko igitabo cyujuje ibisabwa kandi cyemewe ko cyakoreshwa ku bana bato.

Umunyamakuru wa Kigali Today wari mu kiganiro na Mukantahondi Venantie, yamubajije igikorwa iyo uwanditse igitabo adafite ubuhanga bwo gukosora amakosa ari mu gitabo, icyo afashwa kugira ngo cyemerwe niba koko kirimo ubutumwa asubiza atya “Icyo tugufasha ni kukurangira umuntu ushobora kugufasha ukamwishyura akagufasha. Iyo habayeho kubura ubushobozi bwo kwishyura wa muntu icyo gihe nta bundi bufasha uhabwa usibye kutacyakira”.

Avuga ko hari benshi bifuza kwandika ibitabo ndetse babikora ariko batabishoboye ku buryo iyo babonye ibyo bitabo banditse, rya tsinda ribyanga kuko iyo basesenguye ibyo bitabo babona nta musaruro byatanga.

Avuga ko urwego rwo gusoma ku bana bato mu Rwanda n’ubwo rwateye imbere ugereranyije no mu bihe bya kera, hakiri icyuho cyo kudasoma ibitabo.

Yongeraho ko hari gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya byimbitse urugero rwo kwitabira gusoma uko rungana, harebwa inshuro umwana asoma ku munsi, ikigero cyo kujya mu isomero n’ibindi.

Avuga ko muri rusange hari imbogamizi mu gusoma kuko akenshi usanga nko mu mashuri y’ibyaro nta masomero ahari, kuba umwana atabasha kugera mu isomero igihe rihari, kutabihabwa ngo bidacika, kuba atabasha gusomera muri iryo somero n’ibindi.

Mukantahondi avuga ko gusoma bitanga umusaruro mwiza, kuko iyo umwana atangiye gusoma akiri muto bituma akurana ubumenyi buhambaye.

Aboneraho gushishikariza abana muri rusange kwitabira gusoma, cyane ko biri no muri gahunda ya Leta kugira ngo imikurire yabo igende neza.

Ati “Hari gahunda yo guha umwana iminota cumi n’itanu (15) yo gusoma buri munsi kugira ngo urwego rwo gusoma rurusheho kuzamuka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye. Ariko Kandi ibitabo byo gusoma biracyari bike cyane mu Rwanda. Ikindi kibazo gikunda kugaragara nuko mu gutanga ibitabo mwibagirwa amashuri yigenga n’uburyo abaha umusanzu wo kurerera u Rwanda.

Mukanyandwi yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka