‘Briquette’ igurwa amafaranga 125 ihisha ibishyimbo n’umuceri, nta myotsi

Uwitwa Nyirambarushimana Illuminée utuye mu Mudugudu wa Kamashinge, Akagari ka Nyarufunzo, Umurenge wa Mageragere w’Akarere ka Nyarugenge, ateka ku mbabura icana ibyitwa ‘briquette’ bitamuteza imyotsi kandi ngo birahendutse.

Ikilo kimwe cya ‘briquette’ kigurwa amafaranga y’u Rwanda 250 ku ruganda ruzikora rukoresheje ibarizo rwitwa OAK Investment ruri i Mageragere muri Nyarugenge.

Nyirambarushimana wirirwa ategurira amafunguro abakozi b’urwo ruganda, avuga ko adashobora gucana inkwi n’amakara mu rugo iwe bitewe n’uko byo bihenze kandi bikaba biteza imyotsi n’umwanda.

Nyirambarushimana yagiye ku ruganda OAK Investment atira imbabura (na zo zicuruzwa n’urwo ruganda), agura ‘briquette’ imwe ariko atekesha igice cyayo kigurwa amafaranga 125, ayicana muri ya mbabura, aterekaho inkono y’ibishyimbo.

Briquette igurwa amafaranga 125 yahisha ibishyimbo n'ibindi
Briquette igurwa amafaranga 125 yahisha ibishyimbo n’ibindi

Abanyamakuru basuye Nyirambarushimana basanga ibishyimbo yatetse bikiri bibisi(imitura), yari amaze gucimburira mu mbabura ibice bitatu by’iyo briquette, hasigaye igice kimwe yakuramo ibicimbu bibiri.

Nyuma y’isaha imwe irenga, Nyirambarushimana yari ahishije bya bishyimbo akoresheje bya bicimbu bitatu bya ‘briquette’ yashyizemo kare, avuga ko ibyo bishyimbo byamaze amasaha abiri arengaho iminota mike ku ziko.

Nyirambarushimana avuga ko icyo yakoze gusa ari ugukomeza kongera amazi mu nkono kuko cya gice cya briquette yari asigaje cyari kikiri cyose.

Yahise asuka amazi mu isafuriya acimburamo kabiri ya briquette yasigaye, ashyira ku yindi mbabura aterekaho amazi yo guteka umuceri, ndetse akavuga ko uwo muceri numara gushya aza no gushyiraho amazi yo koza abana.

Nyirambarushimana yagize ati “Inusu ya ‘briquette’ igurwa amafaranga 125, uramutse utatetse ibishyimbo iyo nusu yahisha imvange, nyuma ugashyiraho umuceri, hanyuma ugateka imboga, ndetse ukaza no gushyiraho icyayi, icyo gihe ariko waba wakoresheje amakara agurwa amafaranga arenga 400 ukaba wateka umuceri n’imboga gusa”.

Briquettes zikorwa mu ibarizo n'uruganda rwitwa OAK Investment
Briquettes zikorwa mu ibarizo n’uruganda rwitwa OAK Investment

Uretse kuba umuntu yazigama amafaranga menshi akoreshwa mu kugura ibicanwa, ‘briquette’ uko bigaragara zaba inshuti y’ubuzima n’ibidukikije kuko nta myotsi zitera, ntizisaba umuntu guhora acungana n’imbabura kugira ngo idateza inkongi mu nzu ye.

Kigali Today yaganiriye na Munyarubuga Javan, nyiri uruganda OAK Investment Ltd, avuga ko yashoye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 300 mu kubaka no kugura imashini zibumbabumba ibarizo zikarikoramo ‘briquettes’.

Yagize ati “Ibarizo ryitwaga umwanda kuko uretse abantu barisasira inkoko hamwe n’abajya kuricanisha amatafari nta kindi rikora, aho babariza mu Gakiriro ka Gisozi hari igihe ribabana ryinshi bakabura aho barishyira bakaritwika, ariko twe twaribyajemo ibicanwa birengera ibidukikije, dufite ubushobozi bwo gukora toni 30-40 ku munsi za ‘briquettes’ iyo tutabuze umuriro”.

Mu mezi abiri urwo ruganda rumaze rukora ngo rumaze kugira ububiko bwa briquettes zipima toni 200
Mu mezi abiri urwo ruganda rumaze rukora ngo rumaze kugira ububiko bwa briquettes zipima toni 200

Munyarubuga ashimangira ko ikilo kimwe cya ‘briquettes’ kigurwa amafaranga 250 nk’uko twabitangarijwe na Nyirambarushimana, ariko we akavuga ko icyo kilo kimwe cyahisha amafunguro ashobora gutekwa n’amakara yaguzwe amafaranga 500.

Icyakora iyo briquette ngo ntishobora kuramba mu ziko n’imbabura bisanzwe (byasamye cyane) nk’uko imara igihe kinini mu ziko rya rondereza cyangwa mu mbabura z’urwo ruganda.

Avuga ko izo mbabura zitumizwa mu Bushinwa zigera mu Rwanda zigurwa amafaranga hagati y’ibihumbi 40-50, zikaba ngo zishobora kumara imyaka ibiri zitarangirika mu gihe umuntu yaba yazifashe neza.

Avuga ko agiye kujya azana ibyuma byazo mu Rwanda akaba ari ho aziteranyiriza kugira ngo igiciro cyazo kigabanuke, kandi ko azakomeza kubaka amaziko ya rondereza cyane cyane mu bigo by’amashuri, mu magereza n’ahandi hacumbika abantu benshi.

Munyarubuga avuga ko azashinga muri buri karere uruganda rukora ‘briquettes’ mu ibarizo, mu rwego rwo kurwanya umuco wo gutema amashyamba ateze avanwamo inkwi n’amakara.

Uyu mushoramari kandi ngo afite gahunda yo gufatanya n’inzego zibishinzwe gutera amashyamba menshi yazajya akorwamo ibikoresho bitandukanye, we bakamusigira ibarizo gusa.

Munyarubuga avuga ko aramutse anahawe imigano yeze iri ku nkombe z’imigezi hirya no hino mu gihugu, na byo ngo byamufasha gukora ‘briquettes’ nyinshi zisimbura inkwi n’amakara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wawoo nibadufashe tubashe kubona ibyo bintu ahantu hose murakoze

Jpierre yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

NONESE UMUNTU YABIBONA UTE?

NTAGANZWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

Uwaba yifuza kumenya uburyo izo Briquettes nimbabura zazo yahamagara iyo mirongo ikuricyira,0788564673 cg 0788950841

Mutesa yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka