Kicukiro: Abantu 11 bafatiwe mu buvumo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Abantu 11 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ku wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, bakaba bafashwe barimo gusenga binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ni mu gihe amasengesho agomba kubera mu nsengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Aba bantu 11 bafashwe na Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Babasanze bateraniye mu buvumo buherereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokobe. Aba bantu baturuka mu itorero rya Pantecote, bakaba baturutse i Gahanga, muri Kigarama, i Runda, no ku Gisozi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati "Byasobanuwe kenshi ko bitemewe ko abantu bateranira ahantu hatazwi barimo gusenga. Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, nyamara bari barigishijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bakomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza. Tuributsa abantu ko iriya myitwarire itazihanganirwa."

CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora kubakururira kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 ndetse muri buriya buvumo bakaba bahahurira n’ibibazo byo kubura ubuzima muri ibi bihe by’imvura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bafashije inzego z’umutekano kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza, binyuze mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Abafashwe uko ari 11 bajyanywe muri sitade ya IPRC baraganirizwa nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

mu buvumo imbere
mu buvumo imbere

Ni inkuru dukesha polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twe kubaseka.N’abandi bajya gusengera I Maka,i Kibeho,Lourdes,Fatima,etc...Gusa ijambo ry’Imana rivuga ko aho twasengera hose Imana itwumva.Cyokora tugomba kumenya ko Imana itumva abantu bose bayisenga cyangwa amadini yose.Bible ivuga ko itumva abanyabyaha cyangwa amadini yigisha ibinyuranye n’ijambo ryayo.Urugero ni abigisha ko Imana ari ubutatu cyangwa bigisha indi ntumwa y’Imana itari Yezu.Bakigisha ko ibemerera kurwana no kurongora abagore benshi.

gahirima yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka