Byinshi kuri Shema wo muri Musekeweya wifuza kuzaba nka Sebanani

Higiro Adolphe uzwi nka Shema mu ikinamico yitwa Musekeweya asanga abakinnyi b’ikinamico afataho urugero ari nka Sebanani na Baganizi Eliphaz bamamaye kuri Radiyo Rwanda kubera ubuhanga bwabo mu gusetsa no gukina.

Adolphe Higiro wamamaye nka Shema muri Musekeweya
Adolphe Higiro wamamaye nka Shema muri Musekeweya

Higiro yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba aho bita i Rukira, yiga amashuri abanza i Rukira, akomereza mu iseminari nto y’i Zaza, Kaminuza ayigira muri ULK.

Higiro avuga ko akiri ku ishuri yakundaga gukina amakinamico ariko akenshi bakamuha gukina ari umukobwa kuko mu iseminari nta bakobwa bahabaga.

Muri 2004 nibwo yapiganiye gukina mu ikinamico y’uruhererekane yitwa Musekeweya, ahabwa kuba umukinnyi wubakiweho ikinamo aho akina n’umukobwa witwa Batamuliza.

Muri iyi kinamico Shema na Batamuliza bakinamo bagaragaza abana bavukiye mu miryango itavuga rumwe kubera amoko, imiryango ikabyivangamo bikaza kurangira imiryango isabanye imbabazi ndetse Shema arashyira arongora uwo yakunze.

Kubera imikinire yabo yakunzwe n’abantu benshi, hari abibwira ko ibyo bakina ari bwo buzima bwabo rimwe na rimwe bikamugora kwisobanura.

Yagize ati “Abantu ntibazi ko nshobora guhura na Batamuliza rimwe mu kwezi tugiye gukina, hari ubwo mpura n’umuntu nkumva arambajije ngo Batamuliza ari he, kubera kubura uko nisobanura ndababwira nti namusize mu rugo”.

Shema asanga ireme ry’ubwanditsi bw’amakinamico bw’iki gihe bwaragabanutse n’ubwo abakinnyi beza bagihari akemeza ko ari na byo bituma amakinamico ya kera agikunzwe kandi akagaragaza ubuhanga kurusha ubu.

Yagize ati “Hari igihe ureba ikinamico ukabona ko yanditse neza hari n’iyo baguha ukavuga uti iyi sinayikina yanyicira izina, mbere habagaho gupigana imyandiko y’ikinamico igatoranywamo hakaboneka ikinamico zikoze neza, bitandukanye n’ubu aho baha isoko umuntu umwe, kuko ari umuntu umwe wumva inganzo idahinduka”.

Adolphe Higiro uzwi nka Shema avuga ko icyamubabaje mu buzima bwe ari uko atagize amahirwe yo kurerwa na se umubyara kuko yapfuye akiri muto.

Icyamushimishije ni ukumva abantu bamwumva kuri radiyo ku isi hose bakamubwira ko bajya bamwumva.

Yagize ati “Nta kintu cyandyoheye nko kumva ndi kwiyumva kuri Radiyo Rwanda, numva nta cyabirusha kuri iyi si, abantu bose ku isi yose bari kunyumva, sinjya nibagirwa bwa mbere niyumva uko byari bimeze numvaga isi nayifashe”.

Mu buzima busanzwe Shema akunda umuziki muri rusange ariko nta muhanzi yemeza ko ari we cyitegererezo kuko buri muhanzi aba afite igihangano amukundira ariko bitavuze ko byose aba abikunda.

Adolphe avuga ko n’ubwo yakuze akina Volley agakunda n’umupira w’amaguru atakibikunda bitewe n’uko yabonye birwaza abantu imitima rimwe na rimwe abantu bakaba banabipfa, afata icyemezo cyo kubiha agaciro gake.

Adolphe yikundira umukobwa ubyibushye kandi ufite amabuno ndetse n’igihe azifuza gushaka yifuza kuzarongora umugore ubyibushye.

Adolphe Higiro uzwi nka Shema mu ikinamico asaba urubyiruko kugaruka ku muco w’ubumuntu kuko asigaye aterwa ipfunwe no kubona rumwe mu rubyiruko nta kinyabupfura rukigira ku mbuga nkoranyambaga, aho usanga umuntu yandika ibintu bikojeje isoni kandi ukabona ko ntacyo bimubwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka