OMS yasabye imbabazi kubera abakozi bayo bafashe abagore ku ngufu muri RDC

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryasabye imbabazi nyuma yaho bigaragarijwe ko abakozi baryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

Bivugwa ko byabaye hagati ya 2018 na 2020, ubwo abo bakozi bari baragiye guhashya icyorezo cya Ebola cyari cyibasiye icyo gihugu.

Ikinyamakuru France 24 dukesha iyi nkuru, kivuga ko abantu bagera kuri 220 babajijwe mu gace ka Butembo, mu iperereza ryigenga ryagaragaje ko abagore bo muri RDC bahabwaga ibinyobwa birimo imiti isinziriza, bamara guta ubwenge abakozi ba OMS bakabajyana mu bitaro bakabasambanyirizayo.

Hari babiri basanze batwite, hakozwe icukumbura bigaragara ko bafashwe muri ubwo buryo.

Umuyobozi wa OMS, Ishami rya Afurika, Matshidiso Moeti, yasabye imbabazi z’ayo makosa, mu gihe Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ibyakozwe n’abo bakozi ari agahomamunwa, akaba yijeje ubutabera busesuye ku bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka