Nyagatare: Abahinzi bizejwe kwegerezwa amazi yo kuhira imusozi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko mu gihe kitarambiranye ubutaka bwuhirwaho buziyongera kubera imishinga itandukanye igamije kwegereza abahinzi amazi.

Abahinzi mu karere ka Nyagatare bagiye kwegerezwa ibikorwa remezo byo kuhira imusozi
Abahinzi mu karere ka Nyagatare bagiye kwegerezwa ibikorwa remezo byo kuhira imusozi

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2022 A, cyatangirijwe mu Kagari ka Gacundezi, Umurenge wa Rwimiyaga, ahatewe ibigori ku buso bwa hegitari 50 zahujwe.

Mu Karere ka Nyagatare hegitari 8,750 ni zo zikorerwaho ubuhinzi bwuhirwa mu gihe ako karere gakunze kugira ikibazo cy’izuba ryinshi bigatuma rimwe na rimwe abahinzi barumbya.

Mu gihe basabwa guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe, gukoresha ifumbire mborera n’izindi nyongera musaruro kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwinshi, abahinzi na bo bagaragaza impungenge z’uko bigoranye mu gihe bataregerezwa ibikorwa remezo byo kuhira.

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yifatanyije n'abaturage ba Gacundezi mu gutera ibigori atangiza igihembwe cy'ihinga 2022 A
Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yifatanyije n’abaturage ba Gacundezi mu gutera ibigori atangiza igihembwe cy’ihinga 2022 A

Umwe mu bahinzi yagize ati “Imvura iyo itaragwa ntiduhinga kuko nta bikoresho byo kuhira bihari, ikindi n’iyo byaboneka, amazi na yo ari kure yacu. Bishoboka tukegerezwa amazi hafi yacu n’ibikoresho byuhira, twahinga tukaneza, na ho gutegereza imvura yacu na yo nkeya biragoye.”

Ngabitsinze avuga ko hari imishinga itandukanye ijyanye no kuhira imusozi, by’umwihariko mu Murenge wa Rwimiyaga barimo gushaka uko amazi yakwegerezwa abahinzi, haba atangwa na WASAC ndetse na nayikondo.

Ati “Icyo ni ikibazo twemera, dushyiramo imbaraga, nabizeza ko rwose biri muri gahunda zihutirwa, gusa yenda kuvuga ngo ni ejo cyangwa ejobundi naba nihuse cyane ariko mu by’ukuri ntabwo bizarenga igihe kirekire cyane. Umwaka ubaye munini cyane mu gihembwe cy’ihinga gitaha, amazi ahangaha Rwimiyaga azaba yamaze kuboneka ahagije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi hatangiye ubukangurambaga bugamije kongerera abahinzi ubumenyi bwo guhinga neza, gukurikirana imyaka mu mirima, gufata neza umusaruro no guhunika neza.

Ibi ni bigerwaho ngo nta shiti, Intara y’Ibirasirazuba izaba ikigega cy’Igihugu ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Igenamigambi ry’Akarere ka Nyagatare rigaragaza ko umwaka wa 2023, hazaba ahari ubuso bungana na hegitari 33,000 mu bice bya Karangazi, Gabiro na Muvumba.

Dr Ngabitsinze yizeje abaturage ba Rwimiyaga ko mu gihe cya vuba bazabona amazi yo kuhira
Dr Ngabitsinze yizeje abaturage ba Rwimiyaga ko mu gihe cya vuba bazabona amazi yo kuhira

Mu mihigo y’umwaka wa 2021-2022, ubuso buhuje bungana na hegitari 75,390 buzahingwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori ku buso bwa hegitari 36,280, ibishyimbo kuri hegitari 35,360, umuceri kuri hegitari3,250, imyumbati kuri hegitari 200 na soya kuri hegitari 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka