Nyamasheke: Abahinzi ba kawa bagiye gufashwa kubona ingemwe

Umuryango wa ‘TechnoServe’ ugiye gufasha abahinzi b’ikawa mu Karere ka Nyamasheke hasimburwa ibiti ibihumbi 100, bikazafasha akarere nibura gutera ibiti bishya bigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Abahinzi ba kawa bagiye guhabwa ingemwe zo gusimbura ibiti bishaje
Abahinzi ba kawa bagiye guhabwa ingemwe zo gusimbura ibiti bishaje

Ben Bizinde Umuyobozi wa TechnoServe yatangarije Kigali Today ko biri mu gufasha abahinzi kubona ingemwe z’ikawa mu gihe ibiti byinshi by’isanzwe mu Rwanda bishaje, hakaba hari ibimaze imyaka 45.

Bizinde avuga ko mu gufasha Abanyarwanda kubona umusaruro w’ikawa yuje uburyohe bagomba gusimbura ibiti bishaje.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Ntaganira Josue Michael, yabwiye Kigali Today ko muri ako karere bafite ibiti by’ikawa 14,262, 205 bitanga umusaruro ungana na toni 14,983 z’ibitumbwe, na ho ibiti bikeneye gusimburwa bikaba ari 4,738, 968 mu gihe harimo gutegurwa ingemwe nshya 1, 218, 007.

Ikawa y’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa byoherezwa hanze y’igihugu bikinjiza amadovisi menshi nk’uko bigaragazwa na NAEB.

Kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 61 z’Amadolari ya Amerika avuye muri toni 15.300 zoherejwe mu mahanga, uyu musaruro ukaba ushobora kwiyongera mu gihe Abanyarwanda basimbuje ibiti bishaje.

NAEB igaragaza ko 24% by’ibiti bya kawa birenga miliyoni 99 biri mu Rwanda bishaje, bigatanga umusaruro mukeya.

TechnoServe ivuga ko ifite amafaranga azafasha ba rwayemezamirimo n’abahinzi b’ikawa kuvugurura ibiti by’ikawa bafite mu kongera umusaruro, kuko hari ibiti bidatanga n’ikiro kimwe cy’ikawa kandi igiti cyagombye gutanga nibura ibiro bitanu.

Bizinde avuga ko ingemwe ziri mu ikusanyirizo, bigamije gufasha abahinzi kubona ibiti bishya, basimbuze ibishaje,

Ati “Ibiti byinshi birashaje bifite hejuru y’imyaka 45, mu gihe kiri imbere umusaruro uzashobora kuzamuka, kuko babonye inkunga ya miliyoni 2.5 z’Amayero yatanzwe n’Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’Iburayi mu gufasha abahinzi b’ikawa kongera ubwiza bwayo hagendwe mu gutanga ubumenyi no gufasha urubyiruko kwiteza imbere”.

Abakozi b'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi basura ahatunganyirizwa ingemwe za kawa
Abakozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi basura ahatunganyirizwa ingemwe za kawa

Ikawa mu Rwanda ihingwa n’abifite ndetse n’abakuze, urubyiruko narwo rukaba rushishikarizwa kuyihinga no kuyifata neza.

Cyubahiro Bernard, umukozi wa Gasharu Coffee Ltd mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke ushinzwe kwita ku bwiza bw’ikawa, avuga ko nibura buri mwaka bohereza hamwe y’u Rwanda kontineri eshanu, icyakora akavuga ko habayeho gusimbuza ibiti bishaje umusaruro ushobora kwiyongera.

Agira ati “Ibiti bishaje birabangamye kuko bimaze igihe, tugerageza gukorana n’abahinzi nibura buri mwaka dutanga ingemwe ngo abaturage bavugurure ikawa, kuko ibiti bishaje ntibitanga umusaruro mwinshi”.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko bafite ibiti birengeje imyaka 40 kandi bashima kuba bisimbuzwa.

Gakuru Elizabeth w’imyaka 60, avuga ko yahinze ikawa muri 1973 amaze gushyingirwa kandi n’ubu ikimuha umusaruro n’ubwo itera cyane.

Gakuru avuga ko afite ibiti ibihumbi 2 bimuha umusaruro kandi yatangiye urugendo rwo kubisimbuza ibiti bishyashya, aho amaze gutera ibiti 1,000 yahawe.

Agira ati “Ikawa nayihinze maze umwaka nshyingiwe, gusa yangejeje kuri byinshi birimo amasambu, kugura ibindi bipimo by’iwaka ndetse nigisha abana, n’ubwo bishaje natangiye gahunda yo kubisimbura kuko namaze gutera ibiti bishya bizasimbura ibyo nateye kera”.

Uruganda rutunganya kawa rwa Gasharu mu murenge wa Macuba
Uruganda rutunganya kawa rwa Gasharu mu murenge wa Macuba

Munyendamutsa André atuye mu Kagari ka Raro mu Murenge wa Kanjongo, avuga ko yatangiye guhinga ikawa mu myaka 20 ishize kandi yatumye yagura ubutaka yari afite.

Ati “Nahize ku buso buto, uko ikawa yeze nkagenda ngura nongera ubuso, mva ku biti 500 ngera ku biti 1000, none ubu ngeze ku biti 7,000 kandi nifuza kugira ibiti ibihumbi 10, kugira ngo njye nshobora kwinjiza nibura miliyoni 12 ku mwaka. Umusaruro uzajya umpemba nibura miliyoni ku kwezi”.

Munyendamutsa avuga ko mu biti 7000 afite, ibiti 4,000 ari byo bishaje na ho ibiti ibihumbi 3 ni bishya kandi yasabye no kongererwa izindi ngemwe.

Uretse kuvugurura ingemwe z’ibiti, umuryango TechnoServe uvuga ko wongerera abahinzi ubushobozi mu kwita ku bwiza bw’ikawa.

Abahanga bakurikirana ikawa y’u Rwanda bavuga ko ibiti bivuguruwe, ndetse hagakoreshwa ifumbire ihagije umusaruro warushaho kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka