Burera: Imboni z’umutekano zigiye kwifashishwa mu guhashya abishora mu biyobyabwenge na magendu

Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 632 bo mu Karere ka Burera, bitwa “Imboni z’Umutekano za Burera”, bagiye kwifashishwa mu gukumira ibiyobyabwenge, magendu n’abakoresha ibyambu bya panya(abambuka umupaka uhuza u Rwanda na Uganda n’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko batwaye ibiyobyabwenge na magendu).

Imboni z'Umutekano za Burera zitezweho gutanga umusanzu mu gukumira ibiyobyabwenge na magendu
Imboni z’Umutekano za Burera zitezweho gutanga umusanzu mu gukumira ibiyobyabwenge na magendu

Imboni z’umutekano za Burera, zatoranyijwe mu Mirenge itandatu y’Akarere ka Burera, ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Batoranyijwe hashingiwe ku bunyangamugayo basanzwe bazwiho.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, asobanura ko Imbozi z’Umutekano za Burera, zitezweho gutanga igisubizo kirambye, mu guca abishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Ni ibikorwa byinshi twakoze ku bufatanye n’inzego zitandukanye, tugamije guhangana n’abantu bakora ibikorwa bitemewe, ariko nanone binatewe n’imiterere y’aka gace, kegereye umupaka, ugasanga ntibitanga igisubizo kirambye. Twari tukibona raporo nyinshi za magendu, ibiyobyabwenge bifatwa byinjizwa mu Karere, tukabona raporo z’abantu bambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biyongeraho n’abaturuka mu tundi turere twa kure, baza kunyura mu mayira ya panya (atemewe), binjira cyangwa bava muri Uganda”.

Akomeza ati: “Imboni z’Umutekano za Burera, tuzitezeho kujya zikumira abagaragara muri ibyo bikorwa, zigatanga amakuru y’ababifatirwamo no kubashyikiriza inzego bireba. Ubu buryo tububonamo igisubizo kirambye ku guhangana n’ibyo bibazo”.

Mu Karere ka Burera, habarurwa inzira za panya zisaga 100 zikunze kwifashishwa n’abatunda ibiyobyabwenge na magendu. Imboni z’Umutekano za Burera zatoranyijwe, ni abantu basanzwe baturiye ayo mayira, ku buryo bizajya biborohera gukurikiranira hafi, kubakumira kandi batahura abayanyuramo mu buryo butemewe n’amategeko.

Filimini Dusingizumukiza, umwe mu bagize Imboni z’Umutekano za Burera, yagize ati: “Abambutsa ibyo biyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe bya magendu, usanga benshi ari abantu baba baturiye imipaka, harimo n’abo tuba tuzi kandi duturanye na bo. Utuyira bakunze kunyuramo, baba ari ikivuge cy’abantu baba bikoreye amajerekani ya kanyanga, urumogi, n’ibindi bicuruzwa bakura muri Uganda bitemewe n’amategeko, kuko biba bitujuje ubuziranenge”.

Umuyobozi w'Akarere yabasabye kurangwa n'ubunyangamugayo kugira ngo intego yo gukumira ibyaha igerweho
Umuyobozi w’Akarere yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo kugira ngo intego yo gukumira ibyaha igerweho

Urwo rubyiruko ruzifashishwa mu kurinda ibyambu byo mu Karere ka Burera, aho nibura abantu batandatu ari bo bazajya bakurikiranira no gutahura abakora ibyo bikorwa bitemewe. Rumaze iminsi rutozwa umuco w’ubutore, bagomba kungukiramo ubumenyi bw’imikorere, izatuma babasha guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu, kugeza ubwo bizaba amateka.

Munyamasoko Jean Baptiste yagize ati: “Biriya bikorwa bitemewe hari abantu benshi bagiye babyishoramo, bibagiraho ingaruka zirimo urupfu, gufungwa, guta ishuri, guhomba ayo babishoyemo, ihohoterwa n’ibindi. Imboni z’Umutekano rero, nk’abantu bagiriwe icyizere cyo gukumira abagifite iyo myitwarire, yo kumunga no guhungabanya umudendezo w’Igihugu, twiteguye kubikumira no kwigisha abakirimo ko bakwiye kubireka”.

Uru rubyiruko ngo ruzaharanira kwirinda icyasha ,ahubwo rushyire imbere intego yo guharanira ikintu cyose cyazanira Akarere kabo ituze n’Igihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka