R Kelly yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu

Umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, icyamamare muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 mu rukiko rwo muri New York. Igihano yakatiwe kizamenyekana umwaka utaha mu kwezi kwa Gicurasi 2022.

R Kelly yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko ari ubugambanyi
R Kelly yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko ari ubugambanyi

Ntibyari bisanzwe kubona abenshi mu bashinja iki cyamamare ari abagore b’abirabura kandi bashinja umwirabura mugenzi wabo.

R. Kelly ku myaka ye 54 wamenyekanye cyane mu ndirimbo “I believe I can Fly” yahamijwe kandi icyaha cyo gucuruza abantu agamije kubasambanya.

Ibi byaha ashinjwa amaze ukwezi arimo kubiburanishwaho bikaba ari ibyo gusambanya abana, gufata ku ngufu, ibyaha bya ruswa no gukoresha imirimo y’agahato, ni ibyaha yakoze hagati ya 1994 na 2018.

Abavoka ba R Kelly batangaje ko batemera ibyahamijwe umukiriya wabo bakaba bavuze ko bahita bajurira.

Abagore icyenda n’abagabo babiri ni bo batanze ubuhamya bw’uburyo uwo muhanzi yitwaje izina rye akabafata ku ngufu, akabanywesha ibiyobyabwenge, akabafungisha yewe akanakinisha abana filme z’urukozasoni.

Kubera ibyo byaha byamuhamye ashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu.

Ubutabera bwa Amerika ku byaha nshinjabyaha bakunda gufata umwanya uhagije mu gusuzuma ibihano, ni yo mpamvu urukiko ruzatangaza ibihano umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba Stars bakunda gushurashura.Akenshi biteza ibibazo kandi bigatuma batana n’abagore babo.Nkuko ijambo ry’imana rivuga,iteka iyo umuntu asuzuguye amategeko y’imana agira ibibazo nta kabuza.N’ubwo abantu nyamwinshi bumva ari byiza.
Ikirenze ibyo,biba bizakubuza kuba mu bwami bw’imana kandi ntuzazuke ku munsi wa nyuma.

gataza yanditse ku itariki ya: 28-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka