Nyagatare: Aborozi barifuza Nkunganire ku bwatsi no ku mashini zibutunganya

Aborozi b’inka mu Karere ka Nyagatare barasaba Leta kubashyiriraho Nkunganire ku mbuto y’ubwatsi bw’amatungo no ku mashini zibusarura zikanabutunganya.

Hatewe ubwatsi bwa Chloris Gayana ku buso bwa hegitari eshanu igikorwa kikazakomeza
Hatewe ubwatsi bwa Chloris Gayana ku buso bwa hegitari eshanu igikorwa kikazakomeza

Babisabye mu cyumweru gishize, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2022 A, cyatangirijwe muri Rwangingo mu Murenge wa Katabagemu.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu rwuri rw’umworozi, Sam Nkusi wateye ubwatsi bwa Chloris Gayana ku buso bwa hegitari eshanu.

Imbuto y’ubwo bwatsi ikiro kimwe kigura Amafaranga y’u Rwanda 12,400, ibintu aborozi bavuga ko imbuto ihenze.

Umuyobozi w’aborozi b’inka mu Murenge wa Katabagemu, Rusagara Damien, avuga ko kugira ngo ubwatsi buterwe ku bwinshi hakenewe Nkunganire ya Leta ariko n’ubukangurambaga bukarushaho gukorwa.

Ati “Buriya bwatsi bw’amatungo burahenze, hakenewe ikintu cya Nkunganire kugira ngo abaturage barusheho kubona imbuto yabwo, ariko noneho hakiyongeraho n’ikintu cyo kugira ngo abaturage bitabire ku bwinshi kubuhinga”.

Sam Nkusi avuga ko Leta ibunganiye aborozi bifite bakwihuza bakigurira imashini isarura ubwatsi
Sam Nkusi avuga ko Leta ibunganiye aborozi bifite bakwihuza bakigurira imashini isarura ubwatsi

Ikindi bifuzaho Nkunganire ni ububiko bw’ubwatsi kuko ngo atari buri mworozi wabwigondera kuko akenshi agace karimo aborozi nta giti cy’inturusu wahabona uretse imiyenze kandi ikaba isaza vuba.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare Kagwa Evalde, avuga ko Nkunganire mu bworozi irimo nyinshi ahubwo aborozi ubwabo baba batabizi.

Atanga ingero ku miti yifashishwa mu gukingira amatungo aho hari urukingo rutangirwa amafaranga 500 nyamara rugera mu gihugu ruhagaze 3,000.

Avuga ko no ku bwatasi iriho kuko nka Chloris Gayana ubundi igura amafaranga y’u Rwanda 15,000 ikilo, ariko umworozi akaba ayigura amafaranga 12,400.

Naho ku kijyanye n’imashini isarura ubwatsi ikanabutunganya, Kagwa asaba aborozi kwihuza bakaba bakwigurira imashini yabo kuko buri gihe Leta itajya ibafasha muri byose.

Agira ati “Dufite imashini enye muri RAB, zifite ubushobozi bufunga toni icyenda mu isaha ariko tunakangurira abikorera, amakoperative y’aborozi gufatanya na Leta izo mashini tukazongera”.

Nyamara bamwe mu borozi bavuga ko kwifatanya bakagura imashini ntacyo bitwaye ariko na none bose batanganya ubushobozi.

Sam Nkusi avuga ko umuntu ufite inka eshanu, utamwaka umusanzu wo kugura imashini isarura ubwatsi ahubwo icyashoboka ari ukwihuza nk’aborozi batanu gusa bagakora koperative yabo, hanyuma Leta ikabunganira kuko iby’abantu benshi kenshi bitaramba.

Ati “Kwifatanya si bibi ariko ngira ngo urabibona, imashini zagiye zigurwa na Leta zigahabwa abaturage ikora ni iyihe? Ikintu cy’abantu benshi ntikiramba. Umuntu wa girinka wamubaza kugura imashini? Kuki ahubwo tutakwifatanya nk’abantu batanu tugakora koperative tugashaka ubushobozi Leta ikatwunganira?”

Imashini zahawe abahinzi ba Rwangingo zimwe ntizigikora
Imashini zahawe abahinzi ba Rwangingo zimwe ntizigikora

Umushinga wa RDDP wafashaga mu bikorwa byo kongera umukamo mu Karere ka Nyagatare n’ubwo urimo gusoza ibikorwa byawo, muri iki gihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi 2022 A, uzaha ku buntu aborozi imbuto y’ubwatsi igizwe n’amako icyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yego ubwo bwatsi ni bwiza cyane inka yaburiye itanga umukamo mwinshi pee. ark nihe nagura imbuto yabwo mbaye mbukeneye ngo mbuhinge??

uwanyirigira Alice yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka