Ku Cyumweru ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Maroc ari bo Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine, bakaba barakiniraga ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc.

Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine mu myitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports

Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati

Rharb Youssef ukina nka rutahizamu
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo aba bakinnyi bombi batangiye imyitozo muri Rayon Sports, aho bakoranye n’abandi bakinnyi bose b’iyi kipe, bakaba byitezwe ko bashobora kugaragara mu mikino ya gicuti Rayon Sports ifite muri iki Cyumweru.
Iyi kipe ya Rayon Sports nyuma yo gukina na Musanze ndetse na AS Muhanga, kuri uyu wa Gatatu ku i Saa ine za mu gitondo izakina na Gorilla FC, naho ku wa Gatanu izakine na AS Kigali.










National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nkunda rayon ibirimo neZ ntawasi nikomerezaho nimeshake ihuye turayemera numugorewajye
Nibarebe ko bashoboye;