Amateka ya Sentore Athanase mu ijwi rya Massamba Intore na Jules Sentore
Sentore Athanase, umwe mu bahanzi b’abahanga basize umurage ukomeye mu buhanzi gakondo nyarwanda, ni se wa Massamba Intore, akaba sekuru wa Jules Sentore, na bo bakaba abahanzi mu njyana ikomatanyiriza hamwe gakondo, nyafurika n’iya kizungu.
N’ijwi ry’akataraboneka n’ubuhanga mu gucurangisha inanga, iningiri n’ibindi bicurangisho gakondo, Sentore yabarizwaga mu itorero ry’Igihugu ryitwaga Indashyikirwa ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa (1950).
Ibigwi bya Sentore Athanase na n’ubu birakigaragaza na nyuma y’uko atabarutse mu Kuboza 2012 (1932-2021), kuko umuhungu we Massamba Intore bakunze kwita Icyogere mu Nkuba, n’umwuzukuru we Jules Sentore na bo ni bamwe mu bahanzi gakondo bubashywe mu Rwanda.
Kurikira Massamba Intore na Jules Sentore mu kiganiro Nyiringanzo umenye amateka ya Sentore Athanase n’igisobanuro cy’izina Massamba:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|