Ubuhinzi bw’ibirayi bumwinjiriza asaga miliyoni 20 buri mezi atandatu

Mu bumva bavuga Kinigi cyangwa bahageze, ntawe ushidikanya ko ako gace ari ho kigega cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda, ndetse n’ushaka kugura ibirayi wese ijambo rimuzamo mbere ni “Ndashaka kugura ibirayi, ariko ni mumpe Kinigi”.

Ubuhinzi bw'ibirayi bumwinjiriza asaga miliyoni 20 buri mezi atandatu
Ubuhinzi bw’ibirayi bumwinjiriza asaga miliyoni 20 buri mezi atandatu

Mu Kinigi, ni mu gace kegereye ibirunga ahari ubutaka bw’umukara buvanze n’amakoro, aho uwahahinze ikirayi wese yumva adashobora kuva mu mwuga w’ubuhinzi, abenshi bakahatangira aho ubuhamya bagaragaza aho bavuye n’intera bagezemo mu iterambere ryabo.

Bariyanga Sylvestre wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ni urugero rwiza rw’umuntu witeje imbere abikesha ubuhinzi bw’ibirayi, dore ko amaze imyaka icumi yarihebeye ubwo buhinzi bwamuzamuye mu iterambere mu gihe gito ava ku butaka bwa Are 20 agera kuri Hegitari eshanu yaguze, akaba ari zo akoreraho ubwo buhinzi ahanini bwo gutubura imbuto y’ibirayi, aho ubu bumwinjiriza miliyoni zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda buri mezi atandatu.

Abakozi be ngo bamwigiraho byinshi
Abakozi be ngo bamwigiraho byinshi

Ni umugabo udakunda kugaragaza ibyo yagezeho, aho yabwiye Kigali Today ko kwigamba abifata nko kwiyemera, ariko aza kwemera gutanga ubuhamya nyuma y’uko asobanuriwe ko biri mu nyungu z’Abanyarwanda benshi, aho bushobora kubabera isomo bakamwigiraho, ndetse na bo bakaba babasha kwiteza imbere.

Ubwo yatambagizaga Kigali Today mu mirima ye ibiri minini ihinzemo ibirayi, mu bigaragarira amaso, ni uko bihinze mu murima we bifite itandukaniro n’ibihinze mu mirima ikikije iye, aho bifite ubwiza bubereye amaso, ibanga ngo ni ubumenyi abifiteho mu mahugurwa yagiye ahabwa na RAB, avuga kandi ko kumenya gutoranya imbuto nziza no guhingira ku gihe ari ingenzi ku muhinzi wifuza umusaruro utubutse, ubundi ngo agakora umwuga akunze ntabiharire abakozi ahubwo nawe akaba abikurikirana umunsi ku wundi.

Imbuto y'ibirayi yo mu cyiciro cya kane
Imbuto y’ibirayi yo mu cyiciro cya kane

Bariyanga, avuga ko yatangiye ubuhinzi bw’ibirayi nyirizina mu mwaka wa 2010, mu isambu yari afite ya Are 20, ngo nyuma yo kubona ko ari umuhinzi mwiza yahawe amahugurwa atoranywa muri bake bemerewe gutubura imbuto ihabwa abahinzi, nibwo yatangiye kubona ko ubuhinzi bw’ibirayi bwakiza ababukora.

Ati “Natangiye ubuhinzi bw’ibirayi muri 2010, kandi mbona bigenda binteza imbere nk’umuryango wanjye n’igihugu muri rusange. Kuba ibirayi mu mirima yanjye bisa neza, bisaba kubyitaho ubigire ibyawe ntubiharire abakozi kuko igihingwa cy’ikirayi gipfa vuba, niyo mpamvu bisaba ko ugihora hafi kugira ngo imbuto usaruye uyihe abaturage uzi ko ubahaye imbuto nziza, ikindi icyamfashije ni amahugurwa nahawe, ibyo bimfasha gusobanukirwa n’ubwiza bw’imbuto mpinga”.

Arongera ati “Ubu namaze kugura ubutaka bwa Hegitari eshanu ni zo ntuburiraho imbuto y’ibirayi, umusaruro ni hagati ya toni 15 na 20 kuri hegitari imwe, toni nke nsarura navuga ko ntabura 75 muri buri sizeni”.

Yamaze kubaka inzu ijyanye n'icyerekezo
Yamaze kubaka inzu ijyanye n’icyerekezo

Bariyanga avuga ko iyo amaze gutubura iyo mbuto, abona amafaranga ahagije aho muri toni 75 asarura mu mezi atandatu, akubiye ku mafaranga 300 agurisha ikiro cy’imbuto, bingana n’amafaranga asaga miliyoni 22, birumvikana ko abona ayo mafaranga avanyemo ibyo yakoresheje mu buhinzi, dore ko igiciro nyacyo cy’imbuto cyemejwe na RAB ari amafaranga 450 ku kiro.

Uwo mugabo aremeza ko ubuhinzi bw’ibirayi akora bwo gutubura imbuto, ari umusanzu ukomeye aha igihugu cye, dore ko abaturage bahoze bajya gushaka imbuto y’ibirayi mu gihugu cya Uganda, hakaba ubwo bazanye imbuto irwaye bahinga bagahomba, ariko ubu abaturage bakaba bishimiye imbuto abaha.

Ati “Habayeho igihe twahoraga duteze amahirwe ku baturanyi bacu bo muri Uganda, rimwe abaturage bakazana imbuto bakuye muri icyo gihugu itizewe, twahinga ibirayi bigapfa tugahomba, ariko ubu biroroshye cyane aho baduhereye amahugurwa n’inama mu butubuzi bw’ibirayi twabigize ibyacu. Njye mbona ari umusanzu ukomeye ndimo gutanga ku gihugu cyanjye, binteye ishema cyane kuko ibyo twumvaga ko bitashoboka byarashobotse, dore nk’iyi mirima yanjye nimara gusarura, imbuto izagera ku bahinzi benshi nanjye binteze imbere”.

Inzu Bariyanga yabanagamo n'umuryango we
Inzu Bariyanga yabanagamo n’umuryango we

Usibye izo hegitari eshanu z’ubutaka yaguze anahingamo ibirayi, ngo uwo mwuga wamusigiye n’ibindi bikorwa binyuranye birimo ubworozi, aho yoreye inka atashatse kuvuga umubare, aniyubakira inzu ya kijyambere yamutwaye miliyoni zisaga 20, nyuma y’uko ngo yabaga mu nzu afata ko yari idahesheje agaciro umuryango we.

Uwo mugabo ufite imodoka nziza atemberamo, avuga ko abana be biga neza kandi mu mashuri meza, aho afite intumbero zo kongera ubutaka ahingaho bukava kuri hegitari eshanu zikagera ku icumi.

Mu bakozi 25 akoresha, na bo biteje imbere aho akomeza kubagira inama yo gukora ubuhinzi bw’umwuga, nk’uko na we abikora ku buryo abamaze kugira ubumenyi na bo bajya kwikorera, ubuhinzi bw’ibirayi bukabateza imbere bagendeye ku bumenyi bamurahuyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimira cyane inkunga muduha nkurubyiruko mugushaka uko twajya dukora kugirango tugere kwiterambere. ariko mujye mudushyiriraho na contact kugirango umuntu akeneye kubonana nabo bahinzi bakuru tubone uko tuvugana nabo.Nkubu numvaga nshaka kuganira nuwo muhinzi ariko nabuze uko namubona bidushobokeye mwaduhuza rwose.

ABAYISENGA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 27-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka