Nyabugogo: Imodoka ebyiri zipakiye ibiribwa ziragonganye

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo, aho imodoka ebyiri zari zitwaye ibiribwa zangonganiye muri "Feux Rouges" zo muri Nyabugogo (mu marembo ya Gare uzamuka ugana i Kimisagara).

Umushoferi w’imodoka ya Alfa wabonye iyo mpanuka iba avuga ko imodoka yari itwaye ibitoki iva mu cyerekezo cyo kwa Mutangana yagonganye n’itwaye ibirayi yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata izamuka igana i Kimisagara.

Uyu mushoferi mu gusobanura impamvu imodoka yagongana n’indi kandi "Feux Rouges" zibanza guhagarika iziva mu bindi byerekezo, yagize ati "Ibyo ari byo byose hari umwe mu batwaye izo modoka wishe amategeko."

Undi mushoferi witwa Jean Paul(nta rindi zina yifuje kuvuga) yagize ati “Imodoka yarenze kuri ’feux rouges’ itabyemerewe ni iyari itwaye ibitoki yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata.”

Abari batwaye ibyo binyabiziga byombi bose ni bazima ariko uwari utwaye ibirayi ngo ni we waba yacitse amaguru, uw’ibitoki we akaba yavuyemo agifite ingingo nzima.
Inzego zishinzwe umutekano zihutiye kuhagera kugira ngo zikurikirane iby’iyi mpanuka.

Iyi nkuru turacyayikurikirana...

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

gusa ngewe navava mugasyata nerekeza kimisagara ngeze muri feu rouge ndakomeza njya kimisagara nyuma haturuka imodoka iva kugiti kinyoni irangonga

Kalinijabo said yanditse ku itariki ya: 28-09-2021  →  Musubize

ninge wakoze iyo mpanuka ariko mwabeshye kuko ntamodoka nimwe yavaga kwa mutangana ibindi byo nabifashe nkubunyamwuga bwanyu buke

Kalinijabo said yanditse ku itariki ya: 28-09-2021  →  Musubize

Ntawakomeretse?

Jeff yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka