Muri Tanzania ahitwa Singida, Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu gihe yari kumwe n’umugabo utari uwe bagiye guca inyuma ingo zabo. Umuhamya waganiriye n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Ni ikintu cyadutangaje cyane kugeza n’ubu, umugabo wari kumwe na (…)
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ibibazo by’uruhuri mu bucuruzi bwabo bituma bakorera mu gihombo. Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo abaturage batuye mu mujyi wa Goma na Gisenyi boroherejwe gukomeza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nabwo basabwa kugaragaza (…)
Nyuma yuko hasheshwe tombola yari yabaye ku isaha ya saa saba kubera amakosa yabayemo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere i Nyon mu Busuwisi ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, hongeye kubera tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza yasize impinduka eshanu.
Rurangiranwa mu njyana ya Rumba, Koffi Olomidé, uherutse gukorera igitaramo mu Rwanda kitavuzweho rumwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu (feminists), by’umwihariko abifuzaga ko kitaba ku bwo gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa bamubyinira, yagizwe umwere n’urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwari (…)
Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Ukuboza 2021, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana.
Muri iki gihe, ibitaro bifasha abarwayi ba Kanseri biherereye mu Karere ka Butaro, birimo kwagurwa mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi, ku buryo ibyumba bizava ku 150 bikagera kuri 250, rukaba ari n’urugendo rwo kubigira ibitaro bya Kaminuza.
Ubuyobozi bw’umushinga uguriza abashaka guhinga icyayi mu Karere ka Nyaruguru, Scon, buvuga ko umwaka wa 2030 uzagera abaturage babarirwa mu bihumbi 15 bo muri Nyaruguru bakirigita ifaranga bakesha ubuhinzi bw’icyayi.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Amuli Bahigwa Dieudonné, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo wungutse abanyamuryango bashya, barahiriye gufatanya na wo guteza imbere amahame ugenderaho mu kuyobora Igihugu.
Imwe mu makorari amaze igihe avutse mu Rwanda igiye gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Musanze tariki ya 26 Ukuboza 2021 mu nzu mberabyombi ya Notre Dame de Fatima.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru avuga ko hari uduce tw’imihanda tw’Umujyi wa Kigali tuzubakwaho inzira z’abanyamaguru n’imihanda yo hejuru kugira ngo bigabanye umubyigano w’abantu n’ibinyabiziga.
LONI itangaza ko abasaga ibihumbi 30 bamaze guhungira muri Chad, kubera imvururu zishingiye ku mazi zirimo kubera muri Cameroon. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko abantu basaga 20 ari bo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranya abahinzi, abarobyi ndetse n’abashumba b’amatungo.
Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu irushanwa rya Miss Universe 2021 ryitabirwa n’abakobwa babaye ba Nyampinga mu bihugu byabo, akaba ari irushanwa ribaye ku nshuro ya 70, muri uyu mwaka rikaba ryarabereye mu gihugu cya Israël.
Abanyeshuri 152 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze bashyikirijwe impamyabushobozi, bibutswa ko iyi ari imbarutso yo kuba ba rwiyemezamirimo babereye isoko ry’umurimo.
Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), cyatangiye uburyo bw’imikorere mishya aho abasaba serivisi z’ubuziranenge bazajya bazisaba bifashishije ikoranabuhanga, ngo bikazafasha kubona serivisi inoze.
Perezidansi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Perezida w’icyo gihugu. Cyril Ramaphosa ubu ari mu kato i Cape Town, akaba arimo kuvurwa nyuma y’uko yanduye Covid-19.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, asanga igikwiye kurebwa mbere ari ikamba kurusha umwambaro, ariko agira amakenga ku bashinzwe kwambika abajya mu marushanwa.
Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare ucyuye igihe, Badege Sam, avuga ko mu gihe mbere abafite ubumuga bari bazwiho gusabiriza ibiribwa, ubu byahindutse ahubwo basigaye basaba amajwi kugira ngo babe abayobozi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 50, bakaba babonetse mu bipimo 22,514. Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abantu batanu bashya binjiye ibitaro, abarembye ni bane.
Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ubwo hasozwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, APR FC yaratsinze ibona amanota 3, mu gihe AS Kigali yatakaje kuko yanganyije na Etincelles FC.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko 550 rurimo abakobwa bagera ku 120, rurimo gutorezwa mu itorere ry’Inkomezamihigo guharanira kuba abatoza b’ejo, abibutsa ko baje ari abatozwa ariko bazataha bitwa abatoza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko amarerero y’abana adafasha mu gukangura ubumenyi bw’abana gusa ahubwo anafasha ababyeyi babo kumenya gutegura indyo yuzuye.
Raila Odinga yatangaje ko agiye kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Kenya n’ubwo amaze gutsindwa inshuro nyinshi. Yabitangaje nyuma y’amezi yari ashize ntacyo avuga, akaba yari imbere ya Sitade ya Nairobi yuzuye abantu barimo abaturage n’abanyapolitiki batandukanye.
Aba ni bamwe mu byamamare bakanyujijeho mu mafirime yakunzwe cyane, ariko n’ubu bakaba bakigaragaraho itoto.
Nkunda kubona abagabo benshi bakinisha gukora ku mibiri y’abakobwa bakora ahantu hatandukanye bakirira abantu, banywa ndetse banarya nkibaza niba umubiri w’umukobwa na wo baba bawuguze!
“Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero”, icyo ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, yasabye abaturage b’i Nyamagabe badafite ubwiherero gutekerezaho, anabasaba kubwubaka badategereje gufashwa.
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu bakomeje gutakambira ubuyobozi basaba kubafasha kubahiriza ibiciro by’ibirayi byashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM) bitubahirizwa, kandi ibiciro by’inyongeramusaruro n’imiti byaratumbagiye.
Hari ababyeyi usanga bafite ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa se bakagira adahagije, yemwe bikaba byanahera umwana akivuga.
Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, Dominique Mvunabandi, avuga ko bitarenze Mutarama 2022, dosiye isabira Nyungwe kuba umurage w’isi izaba yagajejwe muri UNESCO.
Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bizeye gukora ibishoboka ngo bace ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda, babikesha umuyoboro w’amazi meza bubakiwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba ababyeyi kurera abana babo neza babarinda icyatuma badakura neza, aho gutegereza kubyingingirwa na Leta.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko inkingo zisanzweho zifite ubushobozi bwo kurinda ko Covid-19 iba igikatu (ikaze), ku bantu banduye ubwoko bushya bwayo bwihinduranyije bwa Omicron.
Ubuyobozi bw’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge y’u Rwanda, butangaza ko koherereza amafaranga abahuye n’ibiza byihutisha ubutabazi kurusha kubashyira ibikoresho.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 92 tugize Akarere ka Nyamagabe mudasobwa zigendanwa, zigiye kubafasha mu mitangire myiza ya serivise.
Abatembereza ba mukerarugendo bikorera ku giti cyabo bahuguwe ku kubungabunga ingagi bazirinda indwara zirimo na Covid-19, kuko abantu ngo bashobora kuzanduza indwara barwaye cyangwa na zo zikabanduza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye aborozi mu Karere ka Nyagatare gukorera neza inzuri zabo bakanazibyaza umusaruro kuko uzarukoresha nabi azarwamburwa hashingiwe ku mategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique, wabereye i Dakar muri Senegal, asaba ko Abanyafurika bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo bagere ku kwihaza mu bijyanye n’ubuzima.
Mu gihe abangavu batewe inda bashishikarizwa kugaragaza abagabo bazibateye kugira ngo babihanirwe bamwe ntibanabikore, hari ababyubahirije bavuga ko byabaviriyemo kurebwa nabi n’imiryango y’ababahemukiye.
Uburwayi budasanzwe bw’umwana w’umukobwa witwa Ikirezi Lack Chagti, wamaze imyaka itatu atabasha kugenda cyangwa kuvuga, buragenda bukira nyuma y’uko akorewe ubuvugizi akabona ubuvuzi.
Urwego rw’Igihugu rw’Umuvunnyi rugaragaza ko Akarere ka Rulindo, ari ko gahiga utundi turere two mu Ntara y’Amajyaruguru mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere yatangiye gukinwa ku wa Gatanu yakomezaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021 hakinwa imikino 3 yaranzwe no kwihagararaho kw’amakipe yari yakiniye hanze.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 28, bakaba babonetse mu bipimo 25,719.
Abantu batandukanye bakora mu rwego rw’amakoperative bavuga ko basanga hakenewe kongera imicungire n’imiyoborere myiza muri Koperative zo mu Rwanda, kugira ngo zishobore gutera imbere mu bijyanye no gucunga bizinesi, zibe ibigo bibyara inyungu kandi bikora kinyamwuga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira imishinga y’urubyiruko igamije guhanga udushya no kwiteza imbere yahize indi mu marushanwa yiswe ‘Hanga Pitchfest’ agamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko ruba mu Rwanda no mu mahanga.
Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta Bridges to Prosperity (B2P) na Guverinoma y’u Rwanda, tariki 10 Ukuboza 2021 batashye ikiraro cy’ijana cyubatswe mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo.
Umuryango w’urubyiruko witwa ‘Citizen Voice and Actions’ ufite intego yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu bijyanye n’imiyoborere. Buri mwaka ubuyobozi bwawo buhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu turere twose kandi ruri mu ngeri zitandukanye bakaganira kuri gahunda za Leta n’uruhare bagomba kuzigiramo.
Ikipe y’umukino w’intoki ya Gorillas Handball Club ku bufatanye na ambasade y’u Budage mu Rwanda, yatangije umushinga wo gukangurira abakiri bato gukina babihuza no kwiga
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana n’inzego z’umutekano zikorera muri izo Ntara bahuriye mu Karere ka Gicumbi mu nama yo kwigira hamwe uko aboshya abantu gukora magendu n’ibindi byaha byambukiranya (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko kuva ubwoko bushya bwa Covid-19 bwihinduranya biswe ‘Omicron’ bwadutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo, nta muntu uragaragaraho ubwo bwandu ku butaka bw’u Rwanda.