Kuri uyu wa Gatandatu muri Cameroun hatangiye isiganwa rizwi nka "Tour du Cameroun", isiganwa ryanatumiwemo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare (Team Rwanda).

Ikipe y’u Rwanda iri muri Cameroun
Agace ka mbere kabaye uyu munsi, ryabereye mu mujyi wa Douala aho basiganwe intera ya kilometero 123.3, aho umunya-Cameroun Terra Artuce Jodele ukinira ikipe ya SNH Velo Cameroun ari we waje ku mwanya wa mbere.
Yabaye uwa mbere akoresheje 02h51’33", akurikirwa n’umunyarwanda Munyaneza Didier wahageze nyuma y’amasegonda 41.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|