Mu gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika, ababyeyi n’abarezi bahawe umukoro
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka no kuba mu muryango mwiza, bidufasha kwigana umwete”. Hirya no hino muri Diyosezi no muri Paruwasi Gatolika mu Rwanda, hakomeje gahunda yo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika.

Muri Arkidiyosezi ya Kigali, uwo muhango usoza icyo cyumweru wabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa St Vincent de Paul Rukingu mu Karere ka Rulindo tariki 30 Gicurasi 2022, witabirwa n’abayobozi banyuranye barimo Antoine Cardinal Kambanda na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille.
Mu butumwa batanze, bibanze ku kibazo cy’ireme ry’uburezi, ikibazo cy’igwingira mu bana cyugarije Intara y’Amajyaruguru, aho iza imbere mu gihugu mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye, ikaba igeze ku gipimo cya 41%, basaba no kurwanya amakimbirane mu miryango yo ntandaro y’ingaruka ku bibazo bidindiza imyigire y’abana.
Guverineri Nyirarugero yashimye uruhare rukomeye rwa Kiliziya Gatolika mu burere n’uburezi bw’abana b’u Rwanda, ndetse n’uruhare rwayo mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ariko asaba abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere no kuzamura iryo reme.
Guverineri Nyirarugero, yavuze no ku kibazo cyugarije Intara y’Amajyaruguru cy’igwingira n’indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana, asaba ababyeyi n’abarezi kugira uruhare mu kurwanya icyo kibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bato, barushaho no gutoza abana isuku, gusubiza mu ishuri abaritaye, kurwanya inda ziterwa abangavu no gutoza abana kugira uruhare mu kubungabunga no kwita ku bidukikije.
Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kwita ku burere bw’abana babo, babatoza imyifatire myiza yo gukura bakundana banakunda Igihugu cyabo kandi batanga (ababyeyi) urugero rwiza ku bana babo, birinda amakimbirane yo mu miryango akomeje kudindiza imyigire ikwiye y’abana.

Antoine Cardinal Kambanda, yunze mu rya Guverineri Nyirarugero, avuga ku burezi bufite ireme ariko yibanda cyane ku bw’abana bafite ubumuga bukunze kwirengagizwa.
Ashishikariza ababyeyi n’abarezi gukomeza gushyigikira ubwo burezi bw’abo bana bafite ubumuga, ariko hagatezwa imbere uburezi bushingiye ku muryango, avuga ko ari wo musingi umuryango ukwiye kubakiraho kugira ngo utekane.
Asaba ababyeyi n’abarezi guha umwana umwanya wo kuvuga ibyifuzo bye no kumutega amatwi, kandi n’umwana w’umukobwa ntiyirengagizwe, agahabwa umwanya ukwiye mu muryango.

Antoine Cardinal Kambanda, yemeje ko Kiliziya Gatolika itazahwema guharanira gutanga ubumenyi buherekejwe n’uburere buboneye, hagamijwe gutegura umuntu wuzuye no kubaka ejo heza h’Igihugu.
Ni ibirori byamurikiwemo inyubako ivuguruye, igenewe kwakira abanyeshuri bafite ubumuga barererwa muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.






Ohereza igitekerezo
|
Gatolika ifasha cyane Leta mu burezi no mu buvuzi kandi henshi muli Afrika.Keretse mu bihugu by’Abarabu bagendera kuli Islam.Ku byerekeye imana,usanga bashyira ingufu mu gusoma Misa n’Imihango ya Kiliziya.Bakibagirwa kujya mu nzira ngo babwirize abantu nkuko Yezu n’Abigishwa be babigenzaga.Ubwo buryo nibwo buhindura abantu,kubera ko bituma uganira n’uwo ubwiriza mukoresheje bible.Niyo apostolic method Yesu yasabye ko abakristu bakoresha.