Ikigo cy’Igororamuco (NRS) cyoroje inka abarokotse Jenoside mu Bisesero

Ubuyobozi n’abakozi b’ikigo gishinzwe igororamuco mu Rwanda (NRS), basuye urwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri ibihumbi 48 by’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bworoza imiryango ibiri y’abarokotse badafite inka.

Umuyobozi wa NRS, Fred Mufulukye, avuga ko basanze hari amateka akomeye cyane, Abanyabisesero bashimirwa ubutwari bagize mu kwirwanaho.

Mufulukye agira ati: “Bari bakeya kandi bahanganye n’abantu benshi bafite intwaro bagombye kubarinda barimo Ingabo za Leta, aho kubarinda barabatererana abanyabisesero baricwa kugera mu bihumbi 50, isomo twakuyemo nuko abashoboye kurokoka babikuye mu butwari no kwishyira hamwe bahangana n’abashaka kubica.”

Mufulukye avuga ko bagaya ababishe, kuko nta cyaha bari babakoreye uretse kubahora uko baremwe.

Ubuyobozi bwa NRS bworoje abaturage babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse batanga ibikoresho byo mu rugo ku muryango w’abana.

Mufulukye Fred uyobora NRS ati “Twiyemeje kuza hano tuzi ko hari abarokotse Jenoside kandi tuzi neza ko inka zabo zariwe n’Interahamwe. Twifuje gutanga inka nk’uko biri muri gahunda ya Perezida wacu, ndetse tumushimira kuyobora urugamba neza aba bagashobora kurokoka. Twifuje gukomeza abatuye Bisesero no kwigira ku butwari bwo kwishyira hamwe.”

Nsengimana Emmanuel wahawe inka, avuga ko inka bahawe igiye kubasusurutsa kuko umuryango wabo nta nka wari ufite.

Baganirijwe ku mateka ya Bisesero
Baganirijwe ku mateka ya Bisesero

Agira ati “Umubyeyi wacu yarapfuye, nta nka twagiraga, twari tuzi ko ntaho twayikura kuko ubuzima bwari bwaratubereye bubi. Iyi nka izaduha umusaruro w’amata n’ifumbire, hari ubuzima bugiye guhinduka mu mibereho no gususuruka.”

Muhawenimana Pasikaziya wahawe inka, avuga ko yari yarigunze yumva ko atazongera kubona inka kubera ko izo bari batunze zari zarakubiswe n’inkuba hamwe n’umugabo we. Ashima Perezida Kagame washyizeho Politiki yo korozanya, agashimira n’ubuyobozi bwa NRS bwabazirikanye.

Ati “Nta cyizere cyo gutunga inka nari mfite kuva umugabo wanjye yapfa, gusa ndishimye kuba hari abantu badutekereje. Ndashimira Perezida Kagame washyizeho iyi gahunda, kandi turamushimira kuba yarahagaritse Jenoside tukaba tukiriho ndetse dufashwa.”

Abakozi n’abayobozi b’ikigo cya NRS bahawe amateka n’ubuyobozi bw’urwibutso rwa Bisesero ndetse bumva Gasimba Narcisse umwe mu bahanganye n’Interahamwe kugeza ashoboye kuharokokera.

Gasimba avuga ko Abasesero barokotse kuko bashoboye kwishyira hamwe bahangana n’ibitero by’Interahamwe n’abasirikare babatera buri munsi.

Ati “Iyo tutirwanaho, abarokotse ntibari kurokoka kuko twagiye duhura n’ibitero byinshi, ariko twashoboye guhangana na byo, bazana abasirikare bashinga imbunda bakarasa, bazana ibisasu babiduteramo, ariko n’Interamwe zifite imipanga zitwica. Habaye inama zo kudutsemba ndetse bazana Interahamwe zo mu bindi bice.”

Gasimba avuga ko bimwe mu byacogoje Interahamwe mu kubica ari inama bagirwaga na Birara Aminadabu wabasabaga kugira ubutwari, kudahunga ahubwo bagahangana n’abicanyi.

Ati “Yaduhaga inama zidufasha guhangana n’ibitero, haba kwivanga n’abatwica bakabura uko barasa, kuko babaga bavuye ahantu hatandukanye.”

Abasesero bafite amatariki bashegeshwe arimo tariki 13 Gicurasi 1994, aho batewe n’igitero gikomeye nyuma y’inama yahuje Perefe Kayishema, abayobozi ba Komini n’abasirikare, bica abagore n’abana benshi.

Ikindi gitero cyabaye tariki 27 Kamena 1994 nyuma y’uko basizwe n’Abafaransa bari baje kubareba bakava mu bwihisho ariko bakababwira ko bagiye gusaba uburenganzira bwo kubatabara.

Abafaransa bagarutse kubareba tariki 28 Kamena 1994 basanga hasigaye Abasesero babarirwa mu 1,300 barimo inkomere nyinshi.

Gasimba avuga ko Abafaransa babatereranye kuko uretse kubasiga Interahamwe zikabica, ngo bafashe Abatutsi batakomeretse babashyira Inkotanyi i Rambura naho inkomere bazishyira mu ndenge babajyana kubavurira i Goma muri Zaire.

Ati “Abajyanywe muri Zaire babaga bafite ibikomere byakira ariko benshi bagiye babaca ingingo, mu gihe ababyanze n’ubu bakiriho n’ingingo zabo. Tubona ko babikoraga nko guhimana.”

Gasimba Narcisse watanze ubuhamya mu Bisesero
Gasimba Narcisse watanze ubuhamya mu Bisesero

Mu rwibutso rwa Bisesero hashyinguye imibiri y’abantu bari hagati y’ibihumbi mirongo itanu (50,000) na mirongo itandatu (60,000).

Kimwe mu byongereye umubare w’ubwinshi bw’abahaguye ni uko Abatutsi bo hirya no hino ku Kibuye bumvise ko Abanyabisesero biyemeje guhangana n’Interahamwe, babahungiraho.

Bisesero yari igizwe n’udusozi twa Kigarama, Muyira, Murambi, Gisoro, Jurwe, Kazirandimwe, Gitwa, Uwingabo na Nyarutovu. Utwo dusozi twagiye tugwaho Abatutsi benshi, ariko akariho impunzi nyinshi kari Muyira, naho icyatumye Abasesero badashira burundu, ni uko banze kujya mu Kiliziya n’ubwo ubutegetsi bwabishishikarizaga abatutsi ngo babone uko babarundanya.

Bimwe mu bikoresho byo mu nzu byahawe umuryango w'abana bibana
Bimwe mu bikoresho byo mu nzu byahawe umuryango w’abana bibana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka