ONU yashimiye Santrafurika kuba yakuyeho igihano cy’urupfu

Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye (ONU), Michelle Bachelet, yashimye icyemezo cyafashwe n’abanyamategeko bo muri Repubulika ya Santrafurika (Central African Republic), bagakuraho igihano cy’urupfu muri icyo gihugu.

Mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki 1 Kamena 2022, Michelle Bachelet yagize “Ndashima itorwa ry’itegeko rikuraho igihano cy’urupfu muri Santrafurika kandi nashishikariza Perezida Faustin-Archange Touadera, kuritangariza rubanda ku mugaragaro”.

Ati “Igihano cy’urupfu kinyuranyije cyane n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ndetse n’igitinyiro cye”.

Muri icyo gihugu, ngo nta gihano cyo kwicwa kigeze gishyirwa mu bikorwa guhera mu 1981, none ubu ngo ku wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2022, Abadepite bo muri icyo gihugu, bemeje ko icyo gihano kivanywe mu mategeko.

Igihugu cya Santrafurika, kiri mu bya mbere bikiri inyuma mu iterambere ku rwego rw’Isi nk’uko bitangazwa na ONU, kikaba cyararanzwemo intambara z’urudaca guhera mu 2013.

Santrafurika kibaye igihugu cya 24 ku Mugabane wa Afurika gikuyeho igihano cy’urupfu nk’uko byatangajwe na Bachelet.

Yavuze ko gukuraho igihano cyo kwicwa mu mategeko y’icyo gihugu, bigira uruhare mu kuzamura no guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu”.

Kugeza ubu, ibihugu bigera ku 170 hirya no hino ku Isi, ngo ni byo bimaze gukuraho igihano cyo kwicwa mu mategeko yabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka