Perezida Macky Sall agiye kugirana ibiganiro na Putin w’u Burusiya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, Perezida Macky Sall wa Senegal, akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, araganirira na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu Mujyi wa Sochi uherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Burusiya.

Perzida Sall na Putin baraganira kuri uyu wa Gatanu
Perzida Sall na Putin baraganira kuri uyu wa Gatanu

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Sall kuri uyu wa Kane tariki 2 Kamena 2022, intego y’urwo ruzinduko rwe ngo "Ni ukurekura ibinyampeke n’amafumbire byaheze ku cyambu bibuzwa kujya hirya no hino ku Isi, kuko gukomeza kubifunga bibangamira by’umwihariko ibihugu bya Afurika. Ikindi bakaganira no ku byerekeye intambara yo muri Ukraine”.

Urwo ruzinduko rwa Sall rwateguwe nyuma y’ubutumire bwa Putin, Perezida Sall azajyana na Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Macky Sall.

Biteganyijwe ko Afurika yunze Ubumwe izanakira ubutumwa bwo mu buryo bw’amashusho ‘a video address’ buturutse kuri Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, n’ubwo itariki yo kwakira ubwo butumwa itatangajwe.

Intambara yo muri Ukraine yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ibinyampeke, amafumbire bizamuka cyane ku rwego rw’Isi, ari ko bigira ingaruka zikomeye ku bihugu by’Afurika.

Ukraine n’u Burusiya ni byo bihugu bya mbere byohereza ingano nyinshi ndetse n’ibindi binyampeke muri Afurika, mu gihe u Burusiya ari cyo gihugu cya mbere cyohereza ifumbure muri Afurika.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko Afurika irimo guhura n’ibibazo itigeze ihura nabyo kubera intambara yo muri Ukraine, bikiyongeraho ibibazo uwo Mugabane uhanganye nabyo birimo imihindagurikire y’ikirere ndetse n’icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Macky Sall avuga ko kuba u Burusiya bwarafunze icyambu cya Odessa, byagize ingaruka ku biribwa Ukraine yohereza hanze, bityo ko ashyigikiye ibirimo gukorwa na LONI mu rwego rwo kugira ngo icyo cyambu kibohorwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka