Bashima ubufatanye bwa Pfizer buzafasha ibihugu bikennye kubona imiti n’inkingo

Abakuru b’ibihugu bya Afurika biri muri gahunda ya Pfizer yiswe ‘An Accord for a Healthier World’, bishimiye ko ije gukuraho ubusumbane mu kubona imiti n’inkingo byiharirwaga n’ibihugu bikize.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Davos mu Busuwisi mu nama y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, akazatuma imiti n’inkingo bya Pfizer bigera ku baturage miliyari 1.2 bo mu bihugu 45 birimo ibikiri mu nzira y’Amajyambere ndetse n’ibikennye.

Umuyobozi wa Pfizer, Albert Bourla, yavuze ko muri iyi gahunda bazarushaho gukorana n’abayobozi b’ubuzima mu gukuraho inzitizi zose zikigaragara.

Ati: “Nk’uko twabibonye ku isi hose, gutanga urukingo rwa COVID-19, ni intambwe ya mbere yo gufasha abarwayi. Tuzakorana cyane n’abayobozi bashinzwe ubuzima ku isi kugira ngo tunoze iterambere mu bijyanye no gusuzuma, uburezi, ibikorwa remezo, kubika neza inkingo n’ibindi. Gusa mu gihe inzitizi zose zakurwaho, dushobora gukuraho ubusumbane mu rwego rw’ubuzima no gutabara abarwayi bose.”

Ku ikubitiro, iyi gahunda nshya izatangirana n’ibihugu bitanu bya Afurika birimo u Rwanda, Malawi, Ghana, Sénégal na Uganda.

Muri rusange ibihugu birebwa n’iyi gahunda harimo 27 bikennye (low-income countries) n’ibindi 8 bifite ubukungu bwisumbuyeho gato (lower-middle-income countries), byinjiye muri icyo cyiciro mu myaka 10 ishize. Mu rwego rwo kureba uburyo imiti n’inkingo byabasha kugezwa kuri abo bose babikeneye.

Harimo nk’ubunararibonye mu kunganira ubuvuzi, kwigisha abakora mu buvuzi, amahugurwa mu bijyanye no gukwirakwiza imiti n’inkingo, no guteza imbere ibindi bikorwa remezo nkenerwa. Biteganywa ko amasomo azava mu gukorana n’ibi bihugu bitanu bya mbere, azifashishwa mu kugeza iyi gahunda no mu bindi bihugu.

Ku ikubitiro, Pfizer yiyemeje gutanga imiti 23 n’inkingo ifite ubu, bivura indwara zitandukanye zirimo na kanseri. Uko izagenda ishyira ku isoko imiti n’inkingo, byitezwe ko na byo bizongerwa muri iyi gahunda yo kubigeza ku bihugu bitandukanye mu buryo butagamije inyungu.

Pfizer kandi yatangaje ko izakorana n’ibi bihugu mu kureba uburyo ngezuramikorere no kugura iyi miti n’inkingo, bwafasha mu kugabanya igihe kirekire bifata ngo bigere muri ibi bihugu.

Umuyobozi mukuru wa Fondasiyo ya Bill & Melinda Gates, Bill Gates yavuze ko aya masezerano yitezweho kuzafasha ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’Amajyambere.

Yagize ati: “Umuntu wese, aho yaba atuye hose, agomba kubona uburyo bumwe bwo kubona imiti igezweho kandi ikiza ubuzima. Amasezerano y’isi afite ubuzima bwiza ashobora gufasha abantu babarirwa muri za miliyoni mu bihugu bikennye kubona ibikoresho bakeneye kugira ngo babeho neza.”

Bill Gates yakomeje avuga ko Pfizer yatanze urugero rwiza, andi masosiyete akwiriye gukurikiza.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ubu bufatanye nk’intambwe ikomeye yo kuziba icyuho n’ubusumbane mu rwego rw’ubuzima kuko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere na byo bigiye kubona imiti yo ku rwego ruhanitse yari isanzwe yihariwe n’ibihugu bikize gusa.

Yagize ati “Gutanga imiti n’inkingo byo ku rwego ruteye imbere mu buryo bwihuse kandi budahenze ni umusingi ukomeye w’iyi gahunda y’ubuzima buzira ubusumbane ku Isi. Ukwiyemeza kwa Pfizer binyuze muri ubu bufatanye ni urugero rwiza rw’ibikwiye muri uru rwego, twizeye ko n’abandi bazakurikiza. Ubu bufatanye bukubiyemo n’irindi shoramari rigamije kongerera imbaraga inzego z’ubuzima n’izitsura ubuziranenge bw’imiti ku mugabane wa Afurika ni intambwe y’ingirakamaro igana ku mutekano w’ubuzima mu buryo burambye mu bihugu by’amikoro atandukanye.”

Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, yagize ati: “Tugomba gukomeza guharanira ubuvuzi bufite ireme kugira ngo abantu bose babeho igihe kirekire, bakomeye kandi bafite ubuzima bwiza. Bizasaba ubufatanye bukomeye hagati ya Leta n’abikorera. Twishimiye ko twinjiye muri aya masezerano kugira ngo dufatanyirize hamwe kuri iyi ntego.”

Macky Sall, Perezida wa Senegali, yagize ati: “Senegali ishyigikiye ko hashyirwaho amasezerano agenga isi ifite ubuzima bwiza kugira ngo habeho uburinganire mu buzima n’ibisubizo ku baturage b’igihugu cyacu ndetse no ku isi hose. Twese hamwe, tuzaharanira isi nziza.”

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yashimye ko aya masezerano aje gufasha ibihugu bikomeye. Ati: “Ikintu gikomeye muri aya masezerano nuko afasha ibihugu bifite ubukungu buciriritse bidahungabanyije icyubahiro n’ibikorwa by’abantu, kuko n’ubufatanye nyabwo burimo Pfizer ndetse n’ibihugu nka Malawi mu kugabana umutwaro w’ikiguzi n’umusaruro mu gutanga ibikoresho bizarokora ama miriyoni y’ubuzima. Ubu ni bwo buryo ibibazo byose byo ku isi bigomba gukemurwa.”

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, we yavuze ko igihe kigeze kugirango isi ifatanyirize hamwe mu kuziba icyuho kiri mu huzima. Ati: “Igihe kirageze cyo kuziba icyuho mu buzima. Uganda yishimiye kwinjira mu masezerano, kandi twiyemeje gukorana na Pfizer n’abafatanyabikorwa bose b’iyi gahunda kugira ngo dushakire hamwe uburyo bushya bwo gukemura ibibazo.”

Biteganyijwe ko Pfizer izakomeza gufatanya na Bill & Melinda Gates Foundation, kugira ngo hakorwe inkingo n’imiti by’ibyorezo byugarije abaturage mu bihugu bikennye.

Zirimo iza Group B Streptococcus (GBS), indwara iza imbere mu gutuma abana bapfa mbere cyangwa mu gihe cyo kuvuka cyane cyane mu bihugu bikennye, n’urukingo rwa Respiratory Syncytial Virus (RSV).

Ni ibikorwa bizaramira ubuzima bw’abantu bicwa n’izo ndwara zitandura n’izitandura, basaga miliyoni imwe muri ibyo bihugu, ndetse n’izindi zabaye karande zibangamiye ubuzima bwa benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka