Menya isano iri hagati ya Covid-19 na diyabete yo mu bwoko bwa 2

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye, bwagaragaje ko hari isano ikomeye iri hagati yo Covid-19 na Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type2).

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka, byakunze kugaragara ko abantu bacyanduraga bari basanzwe barwaye diyabete, bagiraga ikibazo cyo guhita baremba cyane. Ariko ubushakashatsi bwa vuba aha, bwo bwagaragaje ko kwandura Covid-19, byongera ibyago byo kurwara diyabete no ku bantu batari basanzwe bayirwaye, nk’uko biri mu nkuru ya Aljaazira.

N’ubwo ku ntangiriro z’icyorezo byavugwaga ko iyo virusi yangiza ibihaha, ariko uko iminsi yakomeje kugenda, byaje kugaragara ko yangiza n’izindi ngingo z’umubiri zitandukanye, nk’uko byemezwa na Dr Nkeshimana Menelas.

Abaganga benshi bavuraga abarwayi ba Covid-19 mu ntangiriro z’icyorezo, bakunze gutangaza ko ngo byabagoraga kugenzura isukari mu maraso ku barwayi babaga barimo kuvura, kandi icyo kibazo ngo kigaragara no ku barwayi batabaga basanganywe diyabete, ibyo rero byatumaga abaganga bibaza byinshi kuko ubundi byavugwaga ko ari virusi yangiza ibihaha gusa.

Ubushakashatsi kuri Covid-19 bwasohotse mu 2020, bwakozwe na Kaminuza ya Stanford University, bwagaragaje ko 15% by’abarwayi barembejwe na Covid-19, bahitaga banagaragaza ikibazo cya diyabete.

Ibyo byemezwa kandi na Dr Nkeshimana, impuguke mu kurwanya ibyorezo. Avuga ko nk’abantu bashinzwe iby’ubuzima, nabo babonye iyo sano ikomeye iri hagati ya Covid-19 na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Agira ati “Twarabibonye mu mpeza za 2020 zishyira 2021, mu gihe twari duhanganye na Virusi ya Covid-19 yihinduranyije yiswe ‘Delta, kuko umurwayi yazaga arembye cyane, akenshi ugasanga atari na Covid-19 ubwayo yatumye aremba ahubwo ari isukari yazamutse cyane. Ibyo byagaragaye ku barwayi banduye Covid-19 basanzwe barwaye diyabete, kuko wasangaga isukari ’yazamutse cyane, yaba yari asanzwe afata ibinini, agatangira guhabwa za ‘insulin’ zifasha mu kugenzura isukari mu maraso”.

Nk’uko Dr Nkeshimana yakomeje abisobanura, ikibazo cyo kugira isukari yo mu maraso izamuka cyane mu gihe umuntu yabaga yarwaye Covid-19, ngo cyatumye hashyirwaho amabwiriza ko umurwayi wese uje kwa muganga arembye kubera Covid-19, abaganga bahita basuzuma n’uko isukari ihagaze.

Dr Nkeshimana ati “Tumaze kubona ko hari ikibazo cy’isukari izamuka cyane kuri bamwe mu barwayi banduye Covid-19, haje gushyirwaho amabwiriza ko umurwayi uje kwa muganga arembye nyuma yo kwandura icyo cyorezo, bajya bahita basuzuma uko isukari ye ingana mu maraso. Nyuma byaje kugaragara ko virusi ya Covid-19, itangiza ibihaha gusa, nk’uko byavugwaga mbere icyorezo kicyaduka, ahubwo ko yangiza n’izindi ngingo zo mu mubiri w’umuntu harimo n’impindura (pancreas), isanzwe igira akamaro ko kugenzura isukari mu maraso, ikavubura umusemburo witwa insulin”.

Kugeze ubu, ngo ntibiramenyekana neza niba abarwayi banduye Covid-19 bagahita bagira n’ikibazo cy’isukari yo mu maraso izamuka ku buryo bukabije baramaze gukira Covid-19, n’isukari igasubira ku kigero yahozeho mbere, kuko ngo ni ubushakashatsi bufata igihe kirekire, ariko ubu ngo bwaratangiye gukorwa, kuko icyorezo kimaze imyaka isaga ibiri cyadutse nk’uko Dr Nkeshimana yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Kuko icyorezo cya Covid-19 cyatangiye kugabanuka, ubu twatangiye gukora ubushakashatsi ku bantu bayirwaye niba hari ibyo yangije mu mubiri wabo, kuko hari abayikiraga bagakomeza guhumeka nabi bitewe n’uko bari babanje kuremba. Hari n’abagiye muri koma, ubushakashatsi buzerekana niba byarangije ubwonko bwabo, ubwo bushakashatsi kandi buzagaragaza niba abarwayi bagize ikibazo cy’isukari mu maraso izamuka cyane nyuma yo kwandura Covid-19, nyuma yo kuyikira isukari yarasubiye ku murongo. Ni ubushakashatsi buzafata igihe ariko bukerekana ibintu byinshi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka