Kuri uyu wa Kane ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yakinnye umukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka wa 2023, ari nawo mukino wa mbere ku mutoza Carlos Alós Ferrer.
Mu gice cya mbere cy’umukino, Amavubi uburyo bukomeye yabonye bwo gutsinda, ni umupira Rafaël York yohereje mu rubuga rw’amahina, Meddie Kagere awuteye uca iruhande rw’izamu gato.
Ku ruhande rwa Mozambique, mu gice cya mbere babonye uburyo butandukanye bwo gutsinda ariko umunyezamu Kwizera Olivier akahagoboka.
Ku munota wa 68, Amavubi yabonye igitego cyatsinzwe na Nishimwe Blaise wacunze umunyezamu ahagaze nabi aramuroba, gusa nyuma y’iminota itatu Mozambique yaje guhita icyishyura umukino urangira ari 1-1.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

Kwizera Olivier
Serumogo Ali
Imanishimwe Emmanuel Mangwende
Manzi Thierry
Nirisarike Salomon
Mutsinzi Ange Jimmy
Bizimana Djihad
Rafael York
Nishimwe Blaise
Hakizimana Muhadjiri
Meddie Kagere








National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Sort to disturb. Umukino wars ngiye ari 1-1