Nyamagabe: Abarangije kwiga imyuga basabwe kwihangira imirimo

Abagera ku 100 bigishijwe guteka, kuyobora ba mukerarugendo abandi na bo gutunganya ibikomoka ku biti, muri IPRC Kitabi mu gihe cy’amezi atandatu, barasabwa kwihangira imirimo, ntibahere mu gushaka akazi.

Basabwe kwihangira imirimo aho gusaba akazi
Basabwe kwihangira imirimo aho gusaba akazi

Babibwiwe ubwo bakiraga impamyabushobozi ku itariki 1 Kamena 2022, nyuma yo gukurikira amasomo kuva mu kwezi k’Ukwakira 2021, kugeza muri Mata 2022.

Richard Nasasira, umuyobozi wa IPRC-Kitabi, abaganiriza yagize ati "Amasomo mwahawe ni urufunguzo rubafungurira umuryango n’inzira ibafasha kugera aho mushaka kugera. Ntabwo twifuza ko mujya gushaka akazi, ahubwo mugomba kujya gukora akazi mwihangiye."

Nk’abize ibijyanye no kuyobora ba mukerarugendo yabibukije ko ubukerarugendo ari ubwa kabiri mu kwinjiza amafaranga menshi mu Rwanda nyuma y’ubuhinzi, maze anababwira ko uyu murimo utagarukira ku gutembereza abakerarugendo muri za parike n’abandi hantu hasanzwe hazwi gusa, ahubwo ko hari n’ahandi bakwihangira cyangwa bakwivumburira.

Yagize ati "Ubukerarugendo ntibugarukira ku kuyobora ba mukerarugendo ku kibuga cy’indege n’ahandi, kandi hari n’ababimazemo igihe badafite gahunda yo kubivamo. Mushobora no kuvumbura ahandi hasurwa."

Umuyobozi wa IPRC-Kitabi, Richard Nasasira, ashyikiriza abanyeshuri impamyabushobozi
Umuyobozi wa IPRC-Kitabi, Richard Nasasira, ashyikiriza abanyeshuri impamyabushobozi

Yunganiwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Thaddée Habimana, wavuze ko buri wese ashobora guhanga udushya mu byo yahuguwemo, kandi bikamubeshaho.

Yagize ati "Nko ku bize guteka, ibiryo tumenyereye mu mahoteri no mu maresitora ni bimwe. Ushobora guhimba indyo itamenyerewe ikakuzanira abakiriya. Icy’ingenzi ni ukumenya kubikora neza, kubyamamaza no kudacika intege."

Yatanze urugero rw’uwahimbye indyo bita Igisafuriya, kiba kigizwe n’ibiryo by’ubwoko bunyuranye, kandi abantu bakagikunda.

N'ababyeyi bafite abana batoya baremeye barabazana ariko biga imyuga
N’ababyeyi bafite abana batoya baremeye barabazana ariko biga imyuga

Ngo yagitangiye atekera abantu bubakaga, akajya azana isafuriya agashaka inkwi maze agatekera hafi y’aho bubakiraga, nyuma yaho aza gushinga resitora abantu barayiyoboka.

Abanyeshuri barangije amasomo na bo bavuga ko biyemeje kwikorera badategereje akazi, bahereye ku gishoro gitoya gikomoka ku dufaranga basaguye ku yo bahabwaga biga (umuterankunga w’inyigisho bahawe SDF yabageneraga ibihumbi 48 ku kwezi), hamwe n’ayo bongereweho n’ababyeyi.

Jacqueline Uwamariya wize guteka aturutse i Gatsibo yagize ati "Namaze gutekereza ko ngiye gushinga alimentation, kandi nzabigeraho."

René Sibomana wize gutunganya ibikomoka ku biti aturutse i Rusizi, yagize ati "Nkora intebe n’ameza, kandi mbona abakiriya. Nagiye gukorera ahatari mu mujyi.’

Ubusanzwe IPRC-Kitabi yigisha ibijyanye no kwita kuri ba mukerarugendo, kwita ku mashyamba no kurengera ibidukikije. Ni ku nshuro ya 4 yatanze amahugurwa y’igihe gitoya.

Uretse kuyobora ba mukerarugendo, guteka no gutunganya ibikomoka ku biti, bagiye banatanga amahugurwa ku guhumbika ibiti no guhinga ibihumyo.

Muri rusange bamaze guhugura ababarirwa muri 350.

Abize kuyobora ba mukerarugendo
Abize kuyobora ba mukerarugendo
Bimwe mu byo bize guteka
Bimwe mu byo bize guteka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka