REMA irakangurira abantu kwirinda gutwika ibyatsi byo mu mirima

Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije (REMA), kirakangurira abaturage kwirinda gutwika ibyatsi byo mu mirima, kuko bihumanya umwuka wo mu kirere abantu bahumeka bikanangiza ubuka byatwikiweho.

Abantu barasabwa kwirinda gutwika ibyatsi bisigara mu mirima
Abantu barasabwa kwirinda gutwika ibyatsi bisigara mu mirima

Ibi ni ibyagarutsweho na Akimpaye Beatha mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio, aho yavuze ko gutwika ibyatsi byo mu murima ari ukwangiza ubutaka ndetse no guhumanya umwuka mu kirere abatu bahumeka, bityo ko abantu bakwiye kubireka burundu.

Akimpaye avuga ko gutwika ibyatsi byo mu mu mirima igihe barimo guhinga, ari ikosa kuko byateza inkongi z’umuriro zishobora kwibasira imisozi ibidukikije bikahangirikira, kandi bitera ihumana ry’ikirere mu bice bituwe n’abantu.

Mu gihe cy’impeshyi kandi mu duce dutandukanye two mu gihugu, abahinzi baba barimo gusarura ibishyimbo, babanza kubirekera mu mirima bikuma ubundi nyuma bakazabihura, ibishyimbo bakabijyana naho ibisigazwa bakabisiga mu mirima.

Ibyo byatsi biba byasigaye mu mirima ni byo bamwe mu bahinzi barundira hamwe ubundi bakabitwika, kuko biba ari byinshi kandi baba bashaka kongera guhinga muri iyo mirima.

Akimpaye avuga ko ibyo byatsi iyo babirundiye hamwe imvura ikagwa bibora bigahinduka ifumbire yo gushyira mu mirima yabo, bakabasha kubona umusaruro uhagije.

Muri bimwe bibuzwa mu mategeko yo kubungabunga ibidukikije harimo no gutwikira ibyatsi mu mirima ndetse no ku musozi kuko bishobora guteza inkongi.

Abaturage benshi ariko bakora aya makosa kubera kudasobanukirwa amategeko agenga ibidukikije.

Uwimana Nadine atuye mu Murenge wa Cyabakamyi, Akarere ka Nyanza, kubijyanye no kumenya ko bibujijwe gutwika ibyatsi mu murima, avuga ko ntabyo azi ko iyo bo barangije guhinga basubira inyuma kwegeranya imbaga hanyuma bakazitwika.

Ati “Ubwo se tutabitwitse byajya he? Twebwe turabitwika nibyo byiza noneho umurima ukagaragara tukabona uko dutera”.

N’ubwo nta bumenyi abahinzi bafite buhagije, bavuga ko baramutse babisobanuriwe neza bakabyumva batakongera kurenga ku mabwiriza yo kubungabunga ibidukikije.

Tariki 5 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Dufite isi imwe rukumbi, tuyibungabunge”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka