Musanze: Abikorera baranenga bagenzi babo bashoye imari mu koreka Igihugu

Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baranenga bagenzi babo, bashoye imari n’ubutunzi bwabo, mu bikorwa byoretse Igihugu, kugeza ubwo cyisanze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abikorera ba Musanze banenze abari abacuruzi bashoye imari yabo mu gutegura Jenoside
Abikorera ba Musanze banenze abari abacuruzi bashoye imari yabo mu gutegura Jenoside

Aba bikorera bahamya ko ubu ikibashishikaje, ari ugukorera mu murongo w’amahitamo abereye Abanyarwanda, kugira ngo amateka mabi yaranze Igihugu, atazasubira ukundi.

Ibi babigarutseho ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Musanze.

Mu biganiro bigaruka ku mateka y’u Rwanda, ndetse n’ubutumwa bw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, bwagarutse ku kugaragariza abitabiriye uyu muhango, uburyo ubutegetsi bwagize uruhare mu gutegura Jenoside, bwashishikarizaga abacuruzi gukoresha imari yabo mu gutera inkunga ibikorwa byo kubiba urwango, amacakubiri no gutegura Jenoside, kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Yagize ati “Kubona umucuruzi akora akunguka akagwiza ubutunzi, yarangiza akabukoresha mu gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu bigayitse kandi by’ubugwari. Nk’uko n’amateka abigaragaza, hari abari abacuruzi bakomeye, bari barashinze banashyigikiye Radio RTLM, yagizwe igikoresho mu kubiba urwango n’amacakubiri. Tuzi kandi abacuruzi bakomeye, bagiye bagura ibikoresho birimo n’imipanga yakoreshejwe mu kurimbura ubuzima bw’Abatutsi. Bene nk’abo, batubereye ibirumbo baba ibigwari, banasiga isura mbi urwego rw’ubucuruzi babarizwagamo”.

Ku rwibutso rwa Musanze, basobanuriwe amateka ya mbere ya Jenoside no mu gihe cyayo bahakura amasomo y'ingirakamaro
Ku rwibutso rwa Musanze, basobanuriwe amateka ya mbere ya Jenoside no mu gihe cyayo bahakura amasomo y’ingirakamaro

Ku rundi ruhande ariko, hari abikorera bari mu gihugu no hanze yacyo, bo bashimirwa, ubumuntu n’ubwitange byabaranze, bakiyemeza guhara ubutunzi bwabo, bakabukoresha mu gushyigikira urugamba rwo kubohora igihugu. Na nyuma yarwo, bakaba batarigeze batezuka ku kugira uruhare mu guteza imbere Akarere ka Musanze n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati “Mpereye ku kuntu isura y’umujyi wa Musanze yongeye gusubiranywa, ubungubu ikaba itangarirwa na benshi biturutse ku ishoramari riteye imbere rihagaragara; ntibyari gushoboka mwe abikorera mutabigizemo uruhare. Uwo muhate wanyu dukomeje kuwubashimira, kandi tubasaba kubikomerezaho. Mukirinda kwemerera umuntu wese, wakwifuza kubisenya, kuko urugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu, rwatwaye igihe kirekire kandi rugasaba imbaraga nyinshi”.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo aba ari n’umwanya wo kwibukiranya amateka no kuyubakiraho bubaka ibiramba.

Gasimba Kananura, umwe mu bikorera ati “Twiyemeje gushyira hamwe no kwirinda umuntu wese wazana ibitekerezo bibi, cyangwa uwahembera urwango, tukamagana abakirufite. Twaje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tugira ngo turusheho gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu no kuyubakiraho duharanira kubaka ibyiza, no gukomera ku bumwe, Abanyarwanda bahoranye kuva mbere y’umwaduko w’abakoloni, babibye urwango mu Banyarwanda”.

Abitabiriye uwo muhango bacanye urumuri rw'icyizere
Abitabiriye uwo muhango bacanye urumuri rw’icyizere

Nyirabahizi Zakiya, na we ni umwe mu bikorera wagaye abacuruzi bo hambere, bagaragaje urugero rubi, batera inkunga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Hari abacuruzi bagenzi bacu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, na n’ubu bagitsimbaraye ku mitekerereze mibi y’ingengabitekerezo ya Jenoside. Turifuza kwifashisha amahuriro y’ikoranabuhanga aduhuza nk’abacuruzi, tukagaragariza abo bagifite imitekerereze yo hasi, ko ibyo barimo bidafite umumaro; ko ahubwo bakwiriye kuzibukira, bagakunda igihugu cyababyaye, kandi bagashishikarira kumenya byimbitse ukuri kw’amateka y’igihugu cyacu, no gusobanukirwa ko ubu aho tugeze dukwiye kugitera ingabo mu bitugu, mu rugamba kirimo rwo kongera kwiyubaka”.

Mu kurushaho gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera bo mu Murenge wa Muhoza, batanze ibikoresho bigizwe na matera zizajya zifashishwa n’urwibutso rwa Musanze, mu kwita ku baje kuhibukira bakagira ibibazo by’ihungabana; ndetse imiryango itatu y’abarokotse Jenoside isaranganywa miliyoni zikabakaba ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Meya Ramuli yasabye abikorera gukomera ku mahitamo meza y'igihugu kugira ngo ibyo kimaze kugeraho bizarambe
Meya Ramuli yasabye abikorera gukomera ku mahitamo meza y’igihugu kugira ngo ibyo kimaze kugeraho bizarambe

Shirubwiko Emmanuel, ukuriye abikorera bo muri uyu Murenge, agira ati “Ni no mu rwego rwo kugaragariza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko twe nk’abikorera dushyigikiye urugamba Leta iriho rwo kwita ku mibereho n’iterambere ryabo, tubaha ihumure ry’uko amateka mabi yaranze igihugu cyacu yarangiye, kandi ko tutakwemera ko yongera gusubira. Turifuza kubona imiryango myinshi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iva ku rwego rumwe ijya ku rundi rwiza tubigizemo uruhare. Ari na yo mpamvu uyu muhango wo kwibuka, twawuhuje n’ibi bikorwa byo gufata mu mugongo abayirokotse”.

Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera bahamagariwe kugira uruhare mu kubahiriza gahunda za Leta, binyuze mu gutanga neza imisoro, kandi bagaharanira guha serivisi nziza ababagana.

Banasabwe gukorera mu ntumbero yo kwagurira ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga, barushaho kumenyekanisha ku masoko yo hanze ibikorerwa mu Rwanda.

Abacuruzi biyemeje kuba ijwi ry'ibyiza no gukangurira abandi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Abacuruzi biyemeje kuba ijwi ry’ibyiza no gukangurira abandi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Shirubwiko ashyikiriza Meya Ramuli bimwe mu bikoresho bizajya byifashishwa ku rwibutso
Shirubwiko ashyikiriza Meya Ramuli bimwe mu bikoresho bizajya byifashishwa ku rwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka