Mu kigo cy’imyitozo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda “FUFA training Center” giherereye ahitwa Njeru, hatangiriye irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati “CECAFA”, aho u Rwanda rwakinnye na Uganda.

Ni umukino wabaye nyuma y’uwo u Burundi bwari bumaze gutsinda Djibouti ibitego 3-0, uza kurangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe na Uganda ibitego 2-0, byose byatsinzwe na Fazila Ikwaput ku munota wa 36 n’uwa 48.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Uganda: Dasiy Nakaziro (GK), Asia Nakibuuka, Sumaya Komuntale, Margaret Namirimu, Aisha Nantongo, Joan Nabirye, Margaret Kunihira, Shamira Nalugya, Fazila Ikwaput, Hasifah Nassuna, Shirazi Natasha

Rwanda: Claudine Itangishaka (GK), Lydia Uzayisenza, Loiuse Maniraguha, Libellee Nibagwire, Anne Marie Ibangbarye, Joselyne Mukantaganira, Nadine Mukandayisenga, Dorothee Mukeshimana, Callixte Iradukunda, Gloria Sifa Nibagwire, Immaculee Uwimbabazi

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|