AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa

Abanyeshuri bibumbiye muri AERG Icyizere biga mu kigo cya EAV Kivumu, giherereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barushywa n’ubusa kuko ubu urubyiruko rwamaze gusobanukirwa n’ukuri kuri iyo Jenoside.

Gusura urwibutso ruri ku Gisozi byabafashije kunguka ubumenyi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Gusura urwibutso ruri ku Gisozi byabafashije kunguka ubumenyi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibi babitangaje nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bagasobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda, bakabona amashusho y’abanyapolitiki bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside ndetse n’uburyo abana bato bishwe mu 1994.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Ingabire Donatha avuga ko kuba basuye Urwibutso rwa Gisozi nk’abato byabafashije kumenya amashusho y’abagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingabire Donatha
Ingabire Donatha

Ati: "Ku bwanjye numvaga amateka yewe nkasura inzibutso zitandukanye harimo n’Urwibutso rw’i Nyange ariko amateka ahari ntiyerekana neza amashusho y’abanyapolitiki bakoze Jenoside. Aha ku Gisozi nabashije kubona amashusho y’abakoze Jenoside, videwo zisobanura amateka, ndetse n’uburyo abana bato bagiye bicwa".

Giraneza Gentil, Umuhuzabikorwa wa AERG Icyizere avuga ko gusura Urwibutso byatumye basobanukirwa byimbitse amateka mabi yaranze u Rwanda ndetse ko bagiye no kubisobanurira bagenzi babo basigaye ku ishuri.

Giraneza ashima Leta kuba ibaha amahirwe bagasobanurirwa amateka ndetse ko nk’imbaraga z’Igihugu bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: "Urubyiruko rwagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubu rero dufite uruhare rukomeye mu kurwanya Abapfobya amateka yacu. Ikindi kandi tugiye gusangiza bagenzi bacu amateka nyayo dukuye hano haba abo tubana mu muryango wa AERG batabashije kuza hano ndetse n’Abanyeshuri bose muri rusange basigaye mu kigo".

Giraneza Gentil yongeraho ko ubu Abanyarwanda bajijukiwe ku buryo ibyabaye bitasubira ukundi. Ati: "Ubutumwa naha abantu bapfobya ni uko bakwiye kumenya ko kuri ubu Abanyarwanda bumva ndetse bajijutse, mbere bafatiranye urubyiruko, rero ibyo bakora byose bararushywa n’ubusa kuko ubu twasobanukiwe amateka yacu ntihakongera kuba icuraburindi nk’iryabaye mu 1994".

Byimana Eugene, Umuyobozi w'ikigo cya EAV Kivumu
Byimana Eugene, Umuyobozi w’ikigo cya EAV Kivumu

Byimana Eugene, Umuyobozi w’ikigo cya EAV Kivumu wari mu bayobozi baherekeje aba banyeshuri, avuga ko ibikorwa by’urubyiruko mu kumenya amateka yaranze Igihugu bitanga Icyizere. Ati:" Nk’uko aba bana bitwa AERG Icyizere, amateka mabi yaranze Igihugu ntashobora kongera kubaho ukundi. Aba bana bose Jenoside yabaye bataravuka. Kuba rero bagira ishyaka ryo gushaka kumenya amateka mabi yaranze Igihugu byerekana ko ntawe ushobora kugira aho amenera ngo abashuke".

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka