Umuntu ntiyabasha kubaho nta bidukikije biri ku Isi – REMA

Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza kandi bwuzuye, ni uko agomba kuba ahantu hari ibidukijeje, kandi ubwe akabibungabunga.

Nta bidukikije nta buzima
Nta bidukikije nta buzima

Ibi byatangajwe na Akimpaye Beata, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cyo kwita ku bidukikije (REMA), agaragaza aho ibidukikje bihuriye n’abantu, kuko kimwe kitariho ikindi nticyabaho.

Akimpaye avuga ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese kandi ko umuntu atagira ubuzima bwiza nta bidukikije afite, akaba yabivugiye mu bikangurambaga bwatangiye bwo kwitegura kwizihiza umunsi mbuzamhanga w’ibidukikije.

Yagarutse ku buryo amashyamba atariho umwuka duhumeka ndetse n’imvura bitabasha kuboneka, ngo abantu bagire ubuzima bwiza ndetse ngo umuturage abashe guhinga yeze.

Ati “Tutabungabunze amashyamba ndetse ngo tunayongere nta mvura yagwa, icyo gihe umuturage ntabwo ahinga ngo yeze”.

Ikindi umwuka duhumeka ushobora kuba muke bitewe nuko amashyamba ndetse n’ibiti byabaye bike.

Ku bijyanye n’ubutaka, Akimpaye avuga ko hari ibintu bimwe bijya mu butaka bigatuma butera, urugero yatanze ni urw’amashashi ko iyo yagiye mu murima umuturage atahinga ngo hagire ikintu cyera, bitewe n’uko ya mashashi yanyunyuje ubuta bugatakaza ubushobozi ndetse n’imyaka ntibone aho ishorera imizi.

Yongeraho ko atari amashashi gusa yangiza ubutaka kuko ikintu cyose cya pulasitiki iyo kigiye mu butaka ntabwo bwera neza.

Ikindi avuga ku bikoresho bya pulasitiki ndetse n’amashashi, ni uko byateraga umwanda mwinshi mu gihe cy’imvura ugasanga mu migende na za ruhurura amazi adahita, kubera ko umuvu wabitembanye bigafunga inzira.

REMA ivuga ko kubungabunga ibidukikije ari urugendo ari yo mpamvu bahora bigisha abantu uburyo bikorwa bahereye aho batuye.

Urugero umuntu ashobora gukora ubusitani mu rugo aho kuhasasa amapave ndetse n’amakaro, ahubwo akahatera ibyatsi bya pasiparumu n’ibiti bituma haza umwuka mwiza kandi uhagije.

Akimpaye avuga ko muri gahunda yo kurengera ibidukikije umuntu asabawa kutirebaho gusa, atanga urugero rw’umuntu ufite ishyamba akaba yagenda akaritema kuko yumva ko ari irye, icyo gihe aba abikoze nabi kuko gutema rya shyamba bishobora kubangamira ubuzima bw’abandi.

REMA yashyizeho itegeko rikumira abantu kwangiza ibishanga n’inkengero z’imigezi ndetse n’ibiyaga.

Hari n’amategeko akumira iyangizwa ry’amashyamba kuko ariyo akurura umwuka ikiremwa muntu gihumeka.

Ingaruka zo kutita ku bidukikije harimo ibiza byangiza ubutaka inzuzi n’imigezi bikuzura, ubutaka bugatwarwa ndetse bigahitana ubuzima bw’abantu.

Ibiza kandi byangiza ubukungu bw’igihugu kuko usanga iyo cyahuye n’imyuzure, akenshi bisaba gusana ibyangijwe nabyo.

Inyungu zo kubungabunga ibidukikije harimo iterambere rirambye ku muturage, rikubiyemo ibyo kurya ndetse no kugira abaturage batekanye.

REMA yatangije icyumweru cyo kubungabunga ibidukikije tariki ya 28 Gicurasi 2022, kikazasozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije.

Umunsi wahariwe kubungabunga ibidukikije ni umunsi ngarukamwa washyizweho mu 1972, hagamijwe gukangurira isi yose kurengera ibidukikije, no gukumira ibikorwa bibyangiza.

Uwo munsi wizihizwa ku itariki 5 Kamena, ukabanzirizwa n’icyumweru cyo kuwitegura aho REMA ikangurira Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije.

Muri uyu mwaka REMA yateguye ibikorwa bitandukanye birimo gukangurira abatuye u Rwanda kurengera ibidukikije no kwigishwa ububi bwo kubyangiza ndetse n’amategeko abihana.

Umuganda uzaba tariki ya 4 Kamena 2022 mu Mujyi wa Kigali, nawo ugamije gukangurira abantu ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufite isi imwe rukumbi, tuyibungabunge”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka