Abishora mu biyobyabwenge baraburirwa: Bashobora no gufungwa burundu

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) y’imyaka itatu ishize, igaragaza ko abagabo ari bo benshi mu bakurikiranyweho ibiyobyabwenge kuva muri 2019 kugeza muri 2021. Mu bacuruza n’abatunda ibiyobyabwenge abagore bari kuri 15%, ariko uwo mubare muto w’abagore ukabikwirakwiza mu buryo bworoshye kubera amayeri bakoresha mu kubitwaramo, n’ubwo inzego z’umutekano zamaze gutahura ubwo buryo babitwaramo.

Ibiyobyabwenge bihombya imiryango n'Igihugu
Ibiyobyabwenge bihombya imiryango n’Igihugu

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, agaragaza uko imibare y’abatunda n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge hagati y’abagore n’abagabo ihagaze, yagize ati “Abagabo n’abagore bose bakurikiranyweho ibiyobyabwenge, ariko noneho abagabo ni bo benshi ku kigereranyo cya 85%, naho abagore bari ku kigereranyo cya 15%”.

Amayeri abagore bakunze gukoresha mu gutunda ibiyobyabwenge, harimo kubiheka mu mugongo basa nk’abahetse abana, kubitwara ku nda bagaragara nk’abatwite, kubitwara mu misatsi n’ahandi.

Ibyo biyobyabwenge biri mu byiciro bitatu, aho birimo Ibiyobyabwenge bihambaye bigizwe na Cocaine, Heroine, urumogi n’ibindi, naho mu biyobyabwenge bikomeye harimo Mayirungi, Shisha, Rwiziringa, Electronic cigarette, mu gihe ibiyobyabwenge byoroheje birimo lisansi, kole, inzoga zitemewe zirimo kanyanga, Chief waragi, suzie waragi, muriture, yewe muntu n’izindi.

Dr Murangira yagarutse ku biyobyabwenge bihambaye yibutsa abantu ko igihano ku wabifatiwemo ari igifungo cya burundu.

Ati “Ibihano by’ibiyobyabwenge biratandukanye bitewe n’ubwoko bwabyo umuntu yakoresheje, bitewe kandi n’igikorwa cyakozwe, muri ibyo bikorwa bikurikiranwa harimo kurya, kunywa, kwitera, guhumeka cyangwa kwisiga, hakazamo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi n’ibindi bihanishwa ibihano bijyanye n’icyiciro ibyo biyobyabwenge birimo”.

Arongera ati “Tuvuze nk’ibiyobyabwenge bihambaye, urugero guhinga urumogi, hari abantu usanga barahinze urumogi mu ngo ngo ni umuti w’inka. Icyo gihano ni burundu kuko urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye. Gutunda, ukaba uvuye nk’i Rubavu umuntu akaguha akantu ati njyanira i Kigali, ukaba ukubise mu gikapu wafatwa ukaba uri gutunda ibiyobyabwenge, igihano gishobora kuba burundu”.

Abatunda ibiyobyabwenge, by’umwihariko abagore baba akenshi basize abana mu rugo, barasabwa kwirinda kwishora muri ibyo bikorwa bibi bishobora kubaganisha muri gereza no mu bindi bihano bikomeye bishyira Igihugu n’imiryango yabo mu bihombo.

Mu myaka itatu ishize, abantu 18,559 bakurikiranyweho icyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Muri abo abari munsi y’imyaka 18 barangana na 3%, mu gihe 97% ari abari hejuru y’imyaka 18.

RIB ishimira abaturage batanga amakuru, ari na yo mpamvu imibare y’abakurikiranwaho ibiyobyabwenge ikomeje kwiyongera muri iki gihe. RIB ivuga ko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’icyaha kijyanye n’ibiyobyabwenge, aho yemeza ko bitandukanye n’uko hambere abantu babonaga abakora ibyo byaha bakicecekera.

RIB ikomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu bigo by’amashuri yisumbuye, dore ko hari ibigo bimwe bijya bigaragaramo ikoreshwa ry’urumogi mu banyeshuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka