Afurika irasaba u Burusiya kurekura ibiribwa n’ifumbire

Mu gihe u Burusiya buvuga ko buzakomeza intambara burwanamo na Ukraine, Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Macky Sall, yagiye gusaba Putin kurekura ibiribwa n’ifumbire, kugira ngo uyu mugabane udakomeza kuhazaharira.

 Vladimir Putin na Macky Sall bagiranye ibiganiro bigamije koroshya urujya n'uruza rw'ibicuruzwa
Vladimir Putin na Macky Sall bagiranye ibiganiro bigamije koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Putin, Dmitry Peskov, yatangaje ko u Burusiya buzakomeza ’ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine’ mu gihe cyose intego z’icyo gihugu zitaragerwaho.

Intego y’ingenzi u Burusiya bwari bwatangaje ko yatumye bugaba ibitero kuri Ukraine, ngo ni ukubohora no kurinda Abaturage b’uduce twa Lughansk na Donetsk(muri Donbass) tukaba Leta zigenga.

Ku wa Gatanu ubwo wari umunsi w’ijana w’ibitero u Burusiya bwatangiye kugaba kuri Ukraine tariki 24 Gashyantare 2022, Peskov yagize ati "Ingamba zarafashwe kugira ngo duhe abo baturage uburinzi, kandi hari umusaruro umaze kuboneka".

Utu duce ni nk’aho twamaze kujya mu maboko y’abarwanyi bashyigikiwe n’u Burusiya biyomoye kuri Leta ya Ukraine mu mwaka wa 2014, ubwo u Burusiya bwafataga umwigimbakirwa wa Crimea buwambuye Ukraine.

Impande zombi(Ukraine n’u Burusiya) ziremeza ko ingabo z’u Burusiya zimaze gufata Lughansk hafi ya yose (aharenga 90%), ndetse hamwe na Donetsk n’ibice by’amajyepfo byamaze gufatwa n’u Burusiya ngo birangana na 20% y’ubuso bwa Ukraine nk’uko byemezwa na Perezida Volodymyr Zelenskyy.

U Bwongereza na bwo bwemeza ko Lughansk yose ishobora kuzaba yafashwe n’u Burusiya mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Igitangaje ngo ni uko u Burusiya bugaragaza ko nta gitekerezo cyo kureka iriya ntambara bufite (n’ubwo buzaba bwarifatiye ibyo bice byose) nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Oleksii Reznikov.

Reznikov yagize ati "Ingabo z’u Burusiya zirashaka gutinza intambara kuko aho kugira ngo barwane bajya imbere ahubwo barimo kubaka inzego nyinshi z’ubwirinzi (bigaragaza kuzatinda) mu bice by’amajyepfo" ku nkengero z’Inyanja y’Umukara na Azov.

Ibyambu byo kuri izo nyanja ni byo bikomokwaho n’amato yavanaga ibiribwa mu Burusiya na Ukraine ahari hasanzwe ibigega bigaburira Isi (cyane cyane ingano, amavuta yo guteka, ibikomoka kuri peterori, gazi n’ifumbire).

Kuva aho intambara itangiriye muri Ukraine ibiciro by’ibintu hafi ya byose ku Isi byarazamutse ku buryo bukabije, bitewe n’uko amato yagombaga kuzana ibicuruzwa yaheze ku byambu bya Ukraine biri mu maboko y’u Burusiya.

Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe akaba ari na Perezida w’Igihugu cya Senegal, Macky Sall, byamuzinduye ajya gutakambira mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya kugira ngo afungure inzira zo mu mazi kuko ngo Afurika yugarijwe n’inzara.

Macky Sall avuga ko n’ubwo intambara muri Ukraine yatumye ibicuruzwa biva mu Burusiya bitemererwa kujya hirya no hino ku Isi, ibyo bihano ngo ntibyagombye gufatirwa ibiribwa n’ifumbire bivayo.

Macky Sall avuga ko ibiganiro yagiranye na Putin byatanze umusaruro ndetse ko hari n’amasezerano yagiranye na we ku bijyanye n’umubano wa Senegal n’u Burusiya, n’ubwo Umuryango w’Abibumbye (UN) wo uvuga ko hagikenewe ibiganiro byinshi kugira ngo u Burusiya bwongere bucuruzanye n’amahanga.

Hagati aho ariko Umuryango OTAN wo ukomeje kwizeza Ukraine ko uzakomeza kuyishyigikira uyiha intwaro zikomeye zo kurwanya Abarusiya, zirimo izitwa HMARS zateye u Burusiya ikibazo, kuko ari imbunda zitera ibisasu kure cyane, byari byavuzwe ko zizarasa rwagati mu Burusiya.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zabaye nk’izisubiyeho ariko zongeye gutangaza ko izo ntwaro zizahabwa Ukraine nyuma yo kumvikana na yo ko ingabo zayo zizirinda kwerekeza ibyo bisasu ku Burusiya.

Ibi byatumye u Burusiya busenya inzira za gari ya Moshi zo mu butaka zisanzwe zinyuzwamo Intwaro OTAN yajyaga yohereza muri Ukraine, u Burusiya bukaba bwohereje ibisasu kuri iyo mihanda aho isohokera hafi y’umupaka Ukraine isangiye na Pologne.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka