Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro

Umuyobozi mukuru mu muryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsengiyaremye Fidèle, yatangaje ko imiryango igera mu bihumbi 15 yose yazimye. Iyi miryango yari igizwe n’abantu basaga ibihumbi 68. Bose barishwe ntihagira n’umwe urokoka wo kubara inkuru.

Kwibuka imiryango yazimye bikorwa buri mwaka bikagira ahantu runaka bikorerwa hazwi.

Ati “Iyo hibukwa imiryango yazimye bikorerwa hirya no hino mu gihugu ariko kwibuka kuri iyi nshuro ya 28 birakorwa ku itariki ya 4/6/2022 bikorerwe ku rwibutso rwa Gisozi.

Kugira ngo iyi miryango imenyekane ko yazimye burundu hakozwe ibarura mu gihugu hose, hakusanywa amakuru yo kumenya abari bagize iyo miryango yazimye.

Imbogamizi zirimo uko imyaka igenda ishira amakuru agenda yibagirana kuri iyi miryango yazimye cyangwa ugasanga abo bari baturanye bibuka izina rimwe ry’umwe mu bari bagize uyu muryango.

Nsengiyaremye avuga ko kwibuka imiryango yazimye ari ukugira ngo iyo miryango itibagirana burundu kandi hari abana barokotse bagomba kwibuka imiryango yazimye.

Ati “Ntibazimye twararokotse, bariho kubera ko tukiriho, kubibuka ni wo muzuko wabo”.

Nsengiyaremye Fidèle umuyobozi mukuru muri GAERG avuga ko kubarura imiryango yazimye byagize akamaro kuko bajya babona abantu babaza amakuru ku miryango yabo niba baba bakiriho, bareba aho babaruriye iyo miryango bagasanga uwo muryango warazimye.

Ati “Iyo umuntu atubajije niba hari amakuru dufite ku muryango we tugasanga barabaruwe ko bazimye tumuha amakuru agasigara akora urugendo rwo kwakira kubura umuryango we”.

Umulisa Aimée Josiane, inzobere mu mitekerereze ya muntu muri GAERG, avuga ko n’ubwo imiryango yaba yarazimye burundu hagomba kuba igikorwa cyo kuyibuka kuko ari byo biha icyubahiro abishwe muri Jenoside.

Umulisa avuga ko iyo umuntu atigeze ashyingura umuntu we bimutera igikomere cyo guhora yumva ko atapfuye akiriho kandi ko azagaruka.

Ati “Twe nk’abarokotse iyo twibutse imiryango yazimye bituma twumva ko batakiriho ndetse tukumva ko tubahaye icyubahiro tubagomba”.

Ku bana batazi inkomoko yabo kubera kwicirwa imiryango bakiri bato ntibamenye imiryango yabo, GAERG ibitaho ikabaganiriza ikabereka ko bafite igihugu cyiza ndetse bafite n’abamufasha kuba mu buzima butoroshye kandi basangiye amateka yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nsengiyaremye Fidèle avuga ko ubu gahunda ya Ntukazime nararokotse igamije kwibuka no kuzirikana imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibiganiro byateguwe bivuga akamaro ko gusigasigara amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi binyuze mu nyandiko, tariki ya 2/6/2022 hateganyijwe misa yo gusabira abishwe muri jenoside izabera kuri Regina Pacis saa 18h30. Tariki 4/6/2022 hazaba igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka