Yakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange atwite inda y’amezi arindwi (Ubuhamya)

Ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, Sarah Mutoniwase yatewe inda ku myaka 16 y’amavuko, bimuviramo gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange afite inda y’amezi arindwi.

Mutoniwase yarerewe mu miryango itandukanye kandi itari yifashije kubera ko yari impfubyi. Yabuze nyina umubyara afite imyaka ibiri gusa, bituma abaho mu buzima butari bwiza. Abo mu muryango yatewe inda abamo ngo nta bumenyi buhambaye bari bafite ku buzima bw’imyororokere.

N’ubwo yishyurirwaga ishuri n’umuryango w’abagiraneza, ariko hari ibikoresho by’ishuri atabonaga, bituma akundana n’umusore wakodeshaga aho yarererwaga, ari na we waje kumutera inda.

Imwe mu mpamvu ikomeye Mutoniwase avuga ko yabaye indantanro yo gutwara inda akiri umwangavu, ngo ni uko nta makuru na make yari afite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Iyo nza kuba mfite amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, wenda hari igihe ntari gutwara inda, hari igihe ntari kwishora mu mibonano mpuzabitsina, kuko nari ndimo kurererwa mu wundi muryango utari uw’ababyeyi banjye. Naciye bugufi nsaba imbabazi baranyemerera. Nakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange mfite inda y’amezi arindwi.”

Amanota yasohotse Mutoniwase yatsinze ariko kubera ko yari afite umwana w’uruhinja ntiyashoboye kujya aho bamwohereje, kubera ko yari afite umwishyurira yiyemeza gukomereza amashuri ye hafi y’iwabo, n’ubwo ubuzima butari bworoshye.

Ati “Numvaga ubuzima bwanjye bushobora kuzongera kuba bwiza ari uko nsubiye mu ishuri. Kubera ko nari mfite amahirwe nanze gucikiriza ku buryo no mu mushinga wanyishyuriraga sinashakaga ko bamenya ko nabyaye. Nakomeje ishuri niga mfite urwo ruhinja, byari ubuzima bugoye kuko rimwe na rimwe natorokaga ishuri saa yine, ubundi sinjye ku ishuri icyumweru cyose”.

Akomeza agira ati “N’ubwenge nari mfite buragenda, kuko nk’uko nari natsinze bakampa MPC, ntabwo nagize ubwenge bwo kugira ngo ngende mpindure nige ibyoroshye. Mu wa kane nize ibihembwe bibiri, nta mwaka n’umwe wigeze umpfana ubusa, kuko nari mfite umuterankunga unyishyurira, naravugaga ngo avuyeho sinabona amafaranga anyishyurira n’urwo ruhinja, ni uko nakomeje kwiga”.

Kwiga anarera umwana ntabwo byamworoheye, ari na byo byamuviriyemo gutsindwa ikizamini gisoza ayisumbuye, ariko ntiyacika intege, kuko mu mwaka wakurikiyeho yongeye gukora nk’umukandida wigenga, aratsinda ariko ntiyabona amanota amwemerera gukomeza muri kaminuza.

Kuri ubu umwana yabyaye afite imyaka 16, yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Arangije amashuri yisumbuye, Mutoniwase yakomeje gukora nk’umukorerabushake imirimo itandukanye irimo kwishyuza umutekano ku kagari, ariko ngo yakuye isomo ku byamubayeho, ku buryo yatangiye kwigisha umwana we ubuzima bw’imyororokere afite imyaka umunani.

Ati “Ubu umwana wanjye ashobora kubara ukwezi k’umugore, ibintu byose bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere arabikora. Hari umushinga waje mu mudugudu wacu ushaka umuntu wabafasha kwigisha abana b’abangavu, ubu nigisha ubuzima bw’imyororokere akenshi mpura n’abana b’abangavu babyaye”.

Akomeza agira ati “Kugira ngo mbigishe mpera ku buhamya bwanjye nkabubaha, bikabafasha bigatuma na bo mbaremamo icyizere. Ubu bifitiye icyizere, na bo bafite icyerekezo barimo kujyamo birengagiza ubuzima babayemo bubi bwo kugira ngo batwite.”

Mutoniwase asanga kwigisha umwana akiri muto ubuzima bw’imyororokere ari ingenzi cyane nk’uko yakomeje abisobanura.

Ati “Umwana wanjye abonye imihango yahise aza arambwira ati mama nanjye nabaye umuntu mukuru nabonye imihango, ndamwicaza ndamubwira nti uribuka ibintu byose iyo umuntu yagiye mu mihango ukuntu bigenda, ubu ngubu azi neza ko gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose ashobora gusama, bityo akabyirinda, n’iyo bamushuka afite uburyo yabigenza kuko namwigishije ko agakingirizo kari mu bintu bishobora kumurinda gusama no kwandura virusi itera SIDA”.

Nyuma yo gutangira kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ngo yasanze mu gihugu hari abantu benshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko bafite ipfunwe ryo kubivuga banga ko babaseka, bityo bituma yiyemeza gushinga umuryango bahuriyemo nk’uko abisobanura.

Ati “Mu Rwanda abantu benshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakabigumana muri bo, kubera ko iyo uvuze ibyakubayeho baraguseka, ni muri urwo rwego jye na bagenzi banjye twashinze umuryango witwa “Shira impumu turi kumwe”, uhuriwemo n’abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakabiceceka”.

Muri uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango 20 barimo n’abagabo, ngo basangizanya ibyababayeho bikabafasha kuva mu bwigunge, bikabarinda kwiheba kuko bishobora kubaviramo kuba bafata imyanzuro itari myiza yabangiririza ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka