Ingabo zo mu bihugu bya EAC ziri mu myitozo

Ingabo, abapolisi n’abasivili baturutse mu bihugu 6 ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzaniya na Uganda, byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), tariki 3 Kamena 2022 batangiye imyitozo ya 12 yiswe ‘Ushirikiano Imara 2022’, iyi myitozo ikaba irimo kubera i Jinja muri Uganda.

Iyi myitozo izamara ibyumweru bibiri ikazakorwa igendeye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza Amahoro, Umutekano n’Ituze mu guharanira ukwihuza k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Ubwo yatangizaga imyitozo, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Uganda, RH Rukia Nakadama, yavuze ko iyi myitozo iha ibihugu binyamuryango bya EAC amahirwe yo kongera imikoranire hagati y’ingabo no kurushaho gushimangira gahunda y’ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba.

Prof Gaspard Banyankimbona wavuze mu izina ry’umunyamabanga mukuru wa EAC, yavuze ko iyi myitozo igamije gutoza abayitabiriye gutegura no gukora ibikorwa bishyigikira amahoro, kurwanya iterabwoba, ibikorwa by’ubujura buciye icyuho ndetse no kurwanya no gukumira ibiza hagamijwe kongerera ubushobozi ingabo zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu guhangana n’ibibazo byugarije umutekano.

Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda (RDF) bagera ku 150 n’abapolisi 36 ni bo bitabiriye iyi myitozo yo ku kibuga (Field Training Exercises/FTX).

Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Iyi myitozo yari imaze imyaka itatu itaba kubera COVID-19. Iheruka kuba yabereye i Tanga muri Tanzania mu 2018, ndetse icyo gihe u Rwanda ni rwo rwabaye urwa mbere mu kugaragaza ubushobozi n’ubunyamwuga.

Iyo myitozo yitabiriwe n’abasirikare ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu nzego zitandukanye nka Polisi, Inzego zishinzwe amagereza, izishinzwe abinjira n’abasohoka, inzego z’iperereza, izishinzwe kurwanya iterabwoba, izishinzwe ububanyi n’amahanga, abahagarariye inzego z’ubuzima, izishinzwe iterambere ry’umuryango n’abahagarariye Umuryango Utabara Imbabare (Croix Rouge).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka