Ruhango: Bibutse abana n’abagore biciwe mu nzu bari babwiwe ko barindirwamo

Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana hamwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibutse abana n’abagore 470 biciwe mu nzu y’umuturage ahitwa kuri Duwani mu Murenge wa Bweramana, babeshywa ko bazahabadindira.

Abagore n'abana bahungiye muri iyi nzu babeshywa kuzarindwa bayicirwamo
Abagore n’abana bahungiye muri iyi nzu babeshywa kuzarindwa bayicirwamo

Mutoneshe Laetitia wari umwana icyo gihe ubwo nyina yicwaga, avuga ko ubuyobozi bwa Komini Murama bwababeshyaga ko hari ihumure ngo bagume muri iyo nzu ko nta mugore cyangwa umwana uzicwa, ariko siko byaje kugenda kuko burugumesitiri yazanye n’abajandarume bategeka abaturage bwica abo bana n’abagore.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d’Arc, avuga ko ubundi mu mateka ya muntu nta mwana n’umugore bicwaga, ahubwo batwarwaga bunyago bagakomeza ubuzima, ariko interahamwe zo zarabishe kandi zibica urupfu rubi cyane.

Agira ati “Ndasaba abana bari hano gukomeza gukurana umuco wa kimuntu, mwimakaze urukundo, ubuwe n’ikinyabupfura kuko mwese muri abana b’Igihugu. Abarezi nabo ndabasaba kujya bigisha abana umuco mwiza w’urukundo”.

Iyi nzu yahindutse ikimenyetso cy'amateka
Iyi nzu yahindutse ikimenyetso cy’amateka

Avuga ko kwibuka abana n’abagore bishwe ari umwanya wo kongera gukumira abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakarushaho kwiyubaka mu buryo bwose bitume kubaho kw’abarokotse Jenoside bakomeza kwiteza imbere, kuko Igihugu kibakunda kandi kibazirikana.

Avuga ko inzu yiciwemo abagore n’abana yamaze kugurwa kugira ngo ibe ikimenyetso cy’amateka muri Bweramana, kandi ko abishe abo bagore bari bayobowe na burugumesitiri bamwe muri bo bakidegembya agasaba ko bakurikiranwa.

Umuyobozo w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana JMV, avuga ko kwibuka amateka ya Jenoside, bifite ubutumwa bukomeye kuko abanyamahanga bari banze kugira icyo bakora ariko Inkotanyi zirayihagarika.

Abagore bashyira indabo ahiciwe bagenzi babo
Abagore bashyira indabo ahiciwe bagenzi babo

Avuga ko abanzi b’u Rwanda bakomeje gushaka ko ibyabaye bigaruka bibeshya, kuko u Rwanda rwiyubatse, kandi ko urubyiruko rw’ubwarwo rufite umutima w’urukundo kandi bakunda Igihugu cyabo ku buryo hari icyizere imbere habo.

Avuga ko abaturage b’Umurenge wa Bweramana bafite inshingano zo gukora ibyiza bakamagana abakomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko Leta izakomeza gukora ibishoboka bashakira ineza buri wese.

Agira ati “Ineza Igihugu cyacu gihora gishakira Abanyarwanda mureke tuyumve tuyigenderemo mu murongo Igihugu kitujyanamo, uwakora ibyo Leta yigisha yagera aheza hashoboka kuko yigisha urukundo n’ibindi byiza gusa”.

Mutonesha avuga ko bahungiye mu nzu y'umuturage babeshywa ko bazaharindirwa
Mutonesha avuga ko bahungiye mu nzu y’umuturage babeshywa ko bazaharindirwa

Ubuyobozi kandi busaba abarokotse Jenoside gukomera ku ndangagaciro yo kwihangana no kugira imbabazi, kugira ngo badakomeza guheranwa n’agahinda.

Rusiribana avuga ko Igihugu gishakira ineza abaturage
Rusiribana avuga ko Igihugu gishakira ineza abaturage
Iyi nzu yaraguzwe kugira ngo ibe ikimenyetso cy'amateka
Iyi nzu yaraguzwe kugira ngo ibe ikimenyetso cy’amateka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka