Abahuguwe 30 mu gutera inka intanga biyemeje kuvugurura icyororo

Abavuzi b’amatungo bigenga 30 baturuka mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza, bahuguwe ku gutera inka intanga none banabiherewe ibikoresho bazajya bifashisha, bakemeza ko bagiye kuvugurura icyororo aho bakorera, bityo umukamo wiyongere.

Nyuma yo guhugurwa bashyikirijwe ibikoresho
Nyuma yo guhugurwa bashyikirijwe ibikoresho

Ibyo bikoresho babishyikirijwe ku wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, babihawe n’umuryango Send a Cow, ari na wo wabahuguye ku gutera inka intanga, mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Angélique Muhoracyeye, umuhuzabikorwa w’umuryango Send a Cow, avuga ko aba baveterineri bahuguwe kugira ngo bazagire uruhare mu kuvugurura icyororo, kuko byagaragaye ko aho baturuka hakiri inka nyinshi z’inyarwanda zitanga umukamo mukeya.

Yagize ati "Turabasaba ngo mugende aho muturuka, mufatanye n’abaveterineri b’imirenge, mutere intanga munigishe aborozi uko bafata amatungo yabo neza, hanyuma haboneke umukamo uhagije."

Abahuguwe bakanahabwa ibikoresho na bo bavuga ko bagiye gukora uko bashoboye bakavugurura icyororo cy’aho baturuka.

Sylvie Uwanyirigira w’i Busanze mu Karere ka Nyaruguru ati "I Nyaruguru tworora inyarwanda cyane. Umushinga wa Send a Cow iwacu wibanda ku gutera intanga z’inka za Jersey. Urumva nintera intanga nyinshi hazaboneka inka zitanga umukamo, abana banywe amata bave mu mirire mibi, kandi nanjye ubwanjye nzamure imibereho."

Jeannette Tuyishime w’i Nyamagabe na we ati "Mu buvuzi dusanzwe dukorera amatungo, mu bihenze cyane harimo kuvura inka ikimasa cyanduje. Twajyaga dusobanura ibyiza byo gutera intanga, yakubaza intanga ukazibura, ukajya kumushakira abandi. Ariko ubu tuzajya tubyikorera".

Abenshi mu bahuguwe bakanahabwa ibikoresho byo gutera inka intanga baturutse i Nyamagabe, kuko honyine havuye 16, kandi nanone muri rusange biganjemo abagore n’abakobwa kuko abagabo ari 14 gusa.

Eugene Ndayambaje ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Send a Cow mu Turere twa Nyanza, Nyaruguru na Nyamagabe, avuga ko uretse mu gice cy’amayaga cya Nyanza bamaze igihe bakorera bamaze kumva akamaro ko guteza inka intanga, ku buryo agereranyije bageze nko kuri 85%, ahasigaye bakiri hasi.

Nk’i Nyamagabe, batangira kuhakorera mu mezi arindwi ashize bateraga intanga ku rugero ruri munsi ya 8%.

Mu Karere ka Nyaruguru na ho, muri serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi z’akarere bavuga ko mu rwego rwo gushishikariza aborozi guteza intanga, bashyizeho ko uyiterewe na veterineri w’Umurenge yishyura amafaranga 200 gusa.

Biyemeje kuvugurura icyororo
Biyemeje kuvugurura icyororo

Icyakora abaveterineri bigenga bo ngo bishyurwa amafaranga abarirwa mu bihumbi bitanu cyangwa munsi yayo bitewe n’urugendo baba bari bukore, kandi urebye ni na cyo giciro cyo kubanguriza ku kimasa.

Ibi ngo byatumye ugereranyije guteza intanga biri ku rugero rwa 30%, kandi urebye na byo biracyari hasi.

Ibikoresho byifashishwa mu gutera intanga inka bariya bavuzi b’amatungo 30 bahawe, birimo n’ibyo kuzibikamo ngo zitangirika. Byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka