Louise Mushikiwabo ashyigikiye inzira y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC

Umunyamabanga mukuru w’muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakimbirane akomeje kwiyongera ahembera imvururu hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, asaba ko hakomeza inzira y’amahoro binyuze mu biganiro.

Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Louise Mushikiwabo yavuze ko atewe impungenge kandi ahangayikishijwe cyane n’uko amakimbirane akomeje kwiyongera hagati ya RDC n’u Rwanda, nyuma y’ibitero biherutse gukorwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giterwa n’imitwe myinshi y’inyeshyamba yitwaje intwaro, ikomeje gukora ibikorwa bihohotera abaturage b’abasivili, kandi bikaba bimaze imyaka itari mike.

Umunyamabanga mukuru wa OIF yavuze ko yashimiye kandi ahaye ikaze inzira ibihugu byombi nk’ibivandimwe ndetse by’ibituranyi byahisemo y’ibiganiro, nyuma y’icyifuzo cy’umuhuza w’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, João Lourenço, Perezida wa Repubulika ya Angola, hagamijwe kugabanya amakimbirane ku mipaka bihuriyeho.

Yagize ati: “Ni muri urwo rwego, nshishikariza abafatanyabikorwa bose, mu karere, kugira uruhare muri iyi mikorere y’ibiganiro no gushakisha ibisubizo rusange.”

Umunyamabanga mukuru wa OIF yaboneyeho n’umwanya wo kwamagana abayobozi ba RDC bakomeje kuvuga amagambo n’imvugo zigamije kubiba urwango kuko akomeje kwiyongera mu baturage cyane cyane mu rubyiruko.

Ku wa 1 Kamena 2022, Abanye-Congo biraye ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC ya Rusizi I na Rusizi II bigaragambya mu mvugo zuje kugaragaza ko u Rwanda rufite uruhare mu biri kubera mu Majyaruguru y’iki gihugu aho ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije na FDLR ziri kurwana n’inyeshyamba za M23.

Aba baturage n’ubwo bigaragambirizaga ku butaka bwa Congo cyane ko ibihugu byombi bitandukanywa n’umugezi wa Rusizi, bagaragazaga umujinya n’urwango rukomeye bafitiye u Rwanda aho bumvikanaga mu mvugo z’uko ngo bashaka guhangana n’u Rwanda.

Muri iri tangazo, Mushikiwabo yashimangiye akamaro ko kurinda abasivili mu bihe byose, ndetse no gutanga ubufasha bw’ubutabazi ku bantu benshi bakuwe mu byabo n’ubushyamirane buheruka hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’umutwe wa M23.

Madamu Louise Mushikiwabo yasoje yongera gushimangira ko umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), uzakomeza gufatanya ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa bawo, mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

INZIRA Y’IBIGANIRO IRACYENEWE KANDI IRIMO UMUTI UHAGIJE.

MUPENZI CALLIXTE yanditse ku itariki ya: 3-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka