Gatsibo: BK yahaye imiryango 300 imbabura za rondereza, indi 20 ihabwa ibigega bifata amazi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Kanama 2022, Banki ya Kigali (BK) yashyikirije abaturage mu Murenge wa Kabarore batishoboye, imbabura zirondereza ibicanwa 300 ndetse n’ibigega bifata amazi imiryango 20, mu rwego rwo kubafasha kubona amazi hafi yabo no kubafasha kudakomeza kwagiza ibidukikije bashaka ibicanwa.

Umukozi wa BK ashyikiriza umwe mu bagenerwabikorwa imbabura ya rondereza
Umukozi wa BK ashyikiriza umwe mu bagenerwabikorwa imbabura ya rondereza

Ibigega bifata amazi uko ari 20 byahawe abatishoboye bo mu Mudugudu wa Murama Akagari ka Karenge, naho imbabura zirondereza ibicanwa 53 zihabwa abatishoboye bo mu Mudugudu ya Rwimbogo, Akagari ka Marimba, izisigaye 247 zihabwa abo mu Mudugudu wa Ruhuha Akagari ka Simbwa.

Hafashimana Antoine wahawe ikigega gifata amazi, avuga ko aho batuye ubundi abana bakoraga ibilometero hagati ya birindwi n’umunani bajya gushaka amazi i Rwagitima ahitwa Finance, ndetse no mu mujyi wa Kabarore.

Ngo abana babyukaga saa kumi z’urukerera bajya gushaka amazi, kugira ngo badakererwa ku mashuri.

Avuga ko aho amariye guhabwa ibigega bagize umugisha imvura iragwa, ku buryo babonye amazi bityo impinduka zatangiye kugaragara cyane ku bana babo.

Ati “Ubu umwana arabyuka akaraba ajya ku ishuri bitandukanye na mbere aho twababyutsaga saa kumi z’urukerera kujya kuzana amazi mbere yo kujya ku ishuri. Urumva abana bararuhutse kandi bizagira n’ingaruka nziza ku musaruro wabo ku ishuri.”

Ariko nanone yasabye Ubuyobozi bwite bwa Leta n’abaterankunga gukomeza kubatekerezaho kuko ibigega 20 mu Mudugudu utuwe n’abaturage 450 ari bicyeya kandi nta vomo bagira kuko iryari rihari ryatwawe n’inkangu.

Kantengwa Sarah wo mu Mudugudu wa Ruhuha yahawe Imbabura irondereza ibicanwa yahawe izina Umurabyo, yavuze koi bi abikesha Ubuyobozi bwiza buhora iteka butekereza ku baturage babwo.

Avuga ko kubona izi mbabura zigiye kubafasha kubungabunga ibidukikije kuko ubundi ibiti byaterwaga bitakuraga kubera gushaka inkwi ndetse ngo n’ibiti byo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro bakaba aribo babimazemo.

Ariko nanone yifuje ko bakwegerezwa amazi meza kuko nayo akenewe cyane dore ko bajya kuyashaka hafi n’umujyi wa Kabarore rimwe na rimwe bigateza impanuka mu bana.

Yagize ati “Gabiro iyi ntimugire ngo ntiyateye ibiti bayobozi beza, yarabiteye ariko nitwe twabimaze, imodoka zitwicira abana hano mu muhanda, nta kwezi gushira tudahambye umwana wagiye kuvoma Kabarore. Nabyo turizera ko ejo muzaba mwabikemuye kuko dufite ubuyobozi bwiza budukunda.”

Umukozi w’Umurenge wa Kabarore ushinzwe Ubuhinzi, Rudasingwa Mike, yahumurije abaturage ba Ruhuha ku kibazo cy’amazi, kuko ngo uku kwezi kwa gatandatu kuzarangira bayabonye kuko hari umuyoboro wamaze kuhagezwa, hasigaye kuyakwirakwiza mu ngo z’abaturage gusa.

Yasabye abaturage bahawe ibigega kutabigurisha ahubwo bikabafasha mu gufata amazi y’imvura, hakirindwa isuri ndetse bagakira kuvoma bibavunnye.

By’umwihariko ku bahawe imbabura basabwe kudahirahira basubira gushaka ibicanwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, kuko ari icyanya gikomye.

Ati “Twahisemo Ruhuha kugira ngo mutongera gusubira mu kigo cya Gabiro, kirazira kuvogera ikigo cya gisirikare. Izi mbabura wanakoreshamo ibisigazwa by’imyaka, ntimwongera gutema ibiti biteze, turatera buri munsi ariko murabona ko mwabimaze.”

Umukozi wa Banki ya Kigali ishami rya Kabarore, Patrick Girimana, avuga ko BK n’ubwo icunga amafaranga y’abaturage ariko ari umufatanyabikorwa wa Leta mu iterambere ry’abaturage.

Abahawe ibigega ngo batangiye kubona amazi hafi yabo ku buryo abana batagikora ingendo ndende bajya kuvoma
Abahawe ibigega ngo batangiye kubona amazi hafi yabo ku buryo abana batagikora ingendo ndende bajya kuvoma

Yungamo ko batekereza gutera inkunga ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi no kubaha imbabura zirondereza ibicanwa, hari hagamijwe ko birinda ingendo ndende bajya gushaka amazi, no gufasha Leta mu kubungabunga ibidukikije, hakoreshwa ibicanwa bicye.

Ati “Mwumvise ko badusobanuriye uko abaturage bajyaga mu kigo cya gisirikare gushaka ibicanwa, abana bagongwa n’amamodoka abandi bagakerererwa ku mashuri bagiye kuvoma, gutashya, rero BK nk’umufatanyabikorwa mu Karere hatekerejwe gukemura icyo kibazo.”

Izo mbabura zirondereza ibicanwa imwe igura Amafaranga y’u Rwanda 40,000 zikaba zikorwa na Green Solution, zigabanyaho ibicanwa 60% zikaba zakoreshwamo inkwi cyangwa ibisigazwa by’imyaka cyangwa ibarizo.

Intego y’ikorwa ryazo ikaba ari ukugabanya ibicanwa, cyane ku bantu bo mu kiciro cya mbere kugira ngo batajya gushaka inkwi mu mashyamba y’abifite cyangwa mu ya Leta, ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka